Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya w’ikirangirire w’Umunyamerika wataramiye Abaturarwanda bwa mbere

radiotv10by radiotv10
31/05/2024
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yakiriye umunyarwenya w’ikirangirire w’Umunyamerika wataramiye Abaturarwanda  bwa mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, umunyarwenya w’Umunyamerika Dave Chappelle, wataramiye bwa mbere mu Rwanda, akishimirwa bikomeye n’abitabiriye igitaramo yasusurukijemo abantu mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, avuga ko “Muri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Umunyarwenya w’Umunyamerika Dave Chappelle, wataramiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere ejo hashize.”

Dave Chappelle yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye, ari kumwe n’itsinda bazanye, aho bari baherekejwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Francis Gatare.

Uyu Munyarwenya Dave Chappelle uri mu bafite izina rikomeye ku Isi, yakoze igitaramo cye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, mu gitaramo cyabereye muri Resitora ikomeye mu Mujyi wa Kigali ya Kōzo Kigali.

Ni igitaramo cyanyuze abakitabiriye by’umwihariko bishimiye uyu munyarwenya w’Umunyamerika, wamaze isaha n’igice ku stage asusurutsa abantu bari bizihiwe bihebuje.

Abanyarwenya b’Abanyarwanda bataramiye abantu muri iki gitaramo, na bo bishimiye gususurutsa abantu mu gitaramo kimwe n’uyu munyarwenya w’izina rikomeye, by’umwihariko Nkusi Arthur na we uri mu bazwi cyane mu Rwanda, wavuze gutaramira abantu mu gitaramo kimwe na rurangiranwa Dave Chappelle, byahoze ari inzozi ze, none akaba azikabije.

Perezida Kagame kandi yanagiranye ikiganiro n’uyu munyarwenya w’Umunyamerika
Yari kumwe n’itsinda ry’abamuherekeje

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =

Previous Post

Zambia: Umugore w’uwari Perezida yatawe muri yombi

Next Post

Hagaragajwe igitanga icyizere kuri imwe mu nkingi nyamwamba mu bukungu bw’u Rwanda

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe igitanga icyizere kuri imwe mu nkingi nyamwamba mu bukungu bw’u Rwanda

Hagaragajwe igitanga icyizere kuri imwe mu nkingi nyamwamba mu bukungu bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.