Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti, Colonel Stanislas Gashugi ku ipeti rya Brigadier General, ahita anamuha inshingano zo kuba Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force, asimbura Maj Gen Ruki Karusisi.
Ni impinduka zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse mu Biro by’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Iri tangazo rigaragaza ko Maj Gen Ruki Karusisi wasimbuwe kuri izi nshingano, yasabwe kujya gukorera ku Biro Bikuru by’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira ngo ategereze izindi nshingano agomba koherezwamo.
Stanislas Gashugi wazamuwe ku ipeti rya Brigadier General akanahabwa kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force), muri 2021 ni umwe mu basirikare bari bahawe inshingano zo guhagararira inyungu za gisirikare (Defence Attaché) muri za Ambasade z’u Rwanda mu Bihugu binyuranye, aho we yari yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.
Icyo gihe Stanislas Gashugi wari wahawe izi nshingano mu mavugurura yari yakozwe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, na bwo yari yamuzamuye mu mapeti amuha ipeti rya Colonel avuye ku rya Lieutenant Colonel.
Maj Gen Ruki Karusisi wasimbuwe kuri izi nshingano zo kuyobora ‘Special Operations Force’ yari azimazeho imyaka itanu n’igice kuko yari yazihawe mu kwezi k’Ugushyingo 2019, ubwo na bwo yazamurwaga mu mapeti agakurwa ku rya Colonel agahabwa ipeti rya Brigadier General.
Muri Nyakanga 2022 ubwo Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuraga mu mapeti bamwe mu basirikare bo ku rwego rw’Abajenerali, ni bwo Ruki Karusisi yari yahawe iri peti rya Major General asanganywe ubu, ariko icyo gihe aguma kuri izi nshingano zo kuyobora Special Operations Force.
RADIOTV10