Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yakoze impinduka mu Buyobozi bwa RDF

radiotv10by radiotv10
15/03/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Perezida Kagame yakoze impinduka mu Buyobozi bwa RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti, Colonel Stanislas Gashugi ku ipeti rya Brigadier General, ahita anamuha inshingano zo kuba Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force, asimbura Maj Gen Ruki Karusisi.

Ni impinduka zatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, nk’uko tubikesha itangazo ryaturutse mu Biro by’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Iri tangazo rigaragaza ko Maj Gen Ruki Karusisi wasimbuwe kuri izi nshingano, yasabwe kujya gukorera ku Biro Bikuru by’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira ngo ategereze izindi nshingano agomba koherezwamo.

Stanislas Gashugi wazamuwe ku ipeti rya Brigadier General akanahabwa kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force), muri 2021 ni umwe mu basirikare bari bahawe inshingano zo guhagararira inyungu za gisirikare (Defence Attaché) muri za Ambasade z’u Rwanda mu Bihugu binyuranye, aho we yari yoherejwe muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

Icyo gihe Stanislas Gashugi wari wahawe izi nshingano mu mavugurura yari yakozwe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, na bwo yari yamuzamuye mu mapeti amuha ipeti rya Colonel avuye ku rya Lieutenant Colonel.

Maj Gen Ruki Karusisi wasimbuwe kuri izi nshingano zo kuyobora ‘Special Operations Force’ yari azimazeho imyaka itanu n’igice kuko yari yazihawe mu kwezi k’Ugushyingo 2019, ubwo na bwo yazamurwaga mu mapeti agakurwa ku rya Colonel agahabwa ipeti rya Brigadier General.

Muri Nyakanga 2022 ubwo Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuraga mu mapeti bamwe mu basirikare bo ku rwego rw’Abajenerali, ni bwo Ruki Karusisi  yari yahawe iri peti rya Major General asanganywe ubu, ariko icyo gihe aguma kuri izi nshingano zo kuyobora Special Operations Force.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Akaliza nyiri Billion Traders FX yasabiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari 5 kubera gutanga sheki itazigamiye

Next Post

Umunyamakuru uri mu bagezweho mu Rwanda yahishuye uko yinjiye mu mwuga

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru uri mu bagezweho mu Rwanda yahishuye uko yinjiye mu mwuga

Umunyamakuru uri mu bagezweho mu Rwanda yahishuye uko yinjiye mu mwuga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.