Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho Abaminisitiri babiri bashya, ari bo uw’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ni impinduka zatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024.
Abashyizwe mu myanya, ni Dr Patrice Mugenzi wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, asimbura Jean Claude Musabyimana wari umaze imyaka ibiri kuri izi nshingano.
Hashyizweho kandi Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Cyubahiro Bagabe wasimbuye Dr Ildephonse Musafiri wari umaze umwaka n’igice kuri izi nshingano.
Dr Mugenzi Patrice wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Musabyimana wari wagiye muri izi nshingano mu kwezi k’Ugushyingo 2022, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), inshingano yari yahawe muri Kanama umwaka ushize wa 2023.
Naho Dr Cyubahiro Bagabe wasimbuye Dr Musafiri wari wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Weruwe 2023, we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), inshingano yari amazeho amezi arindwi dore ko yari yazihawe muri Werurwe uyu mwaka.
RADIOTV10