Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda barimo na Minisitiri Mushya ushinzwe Ishoramari rya Leta, ikaba ari na Minisiteri Nshya, Guverinoma y’u Rwanda yungutse.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga, rigaragaza ko Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Dr Ngabitsinze yasimbuye Beata Habyarimana wari wahawe uyu mwanya mu mavugurura yari yakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda tariki 15 Werurwe 2021.

Ngabitsinze umusimbuye yari asanzwe ari muri Guverinoma y’u Rwanda aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, umwanya yari yarashyizwemo muri Werurwe 2020.

Yagiye muri uyu mwanya avuye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yari n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC, mu Nteko Ishinga Amategeko.

Izi mpinduka zakozwe muri Guverinoma y’u Rwanda kandi, zigaragaramo Minisitiri Mushya, ari we ushinzwe Ishomari rya Leta, akaba ari Eric Rwigamba.

Perezida Paul Kagame kandi yashyize mu myanya Dr Ildephonse Musafiri, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, akaba yasimbuye Dr Ngabitsinze wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.

Izi mpinduka zazanye na Minisiteri Nshya ari yo Minisiteri Ishinzwe Ishoramari rya Leta, yahise inahabwa Umunyamabanga Uhoraho ari we Yvonne Umulisa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abasindira mu ruhame abibutsa ikibategereje

Next Post

Liverpool yatunguye Man City iyitwara FA Community Shield – AMAFOTO

Related Posts

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

IZIHERUKA

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI
IMIBEREHO MYIZA

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Liverpool yatunguye Man City iyitwara FA Community Shield – AMAFOTO

Liverpool yatunguye Man City iyitwara FA Community Shield - AMAFOTO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.