Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; yashyizeho abayobozi batandukanye mu myanya inyuranye barimo Hon Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbura Habitegeko Francois uherutse gukurwa kuri uyu mwanya.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023.
Hon Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yari asanzwe ari Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, aho yinjiye mu Nteko muri 2019.
Perezida Kagame kandi yanashyizeho Madamu Tessi Rusagara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund.
Umukuru w’u Rwanda kandi yashyize Armand Zingiro ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG).
Mu Kigo Gishinzwe Amazi (WASAC Group), Perezida Kagame yashyizeho Omar Munyaneza, nk’Umuyobozi Mukuru wacyo.
Omar wahawe kuyobora WASAC Group, yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yanayoboraga Komisiyo ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC), akaba yarabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu bijyanye n’amazi, anafitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).
Naho Umuhumuza Gisèle wari Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC (Utilities) Ltd.
Evariste Rugigana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ibiro mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere RURA. Naho Dr Carpaphore Ntagungira, agirwa Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikirere ya RURA.
RADIOTV10