Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyize abayobozi mu myanya itandukanye

radiotv10by radiotv10
04/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Perezida Kagame yashyize abayobozi mu myanya itandukanye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; yashyizeho abayobozi batandukanye mu myanya inyuranye barimo Hon Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbura Habitegeko Francois uherutse gukurwa kuri uyu mwanya.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023.

Hon Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yari asanzwe ari Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, aho yinjiye mu Nteko muri 2019.

Perezida Kagame kandi yanashyizeho Madamu Tessi Rusagara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund.

Umukuru w’u Rwanda kandi yashyize Armand Zingiro ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG).

Mu Kigo Gishinzwe Amazi (WASAC Group), Perezida Kagame yashyizeho Omar Munyaneza, nk’Umuyobozi Mukuru wacyo.

Omar wahawe kuyobora WASAC Group, yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yanayoboraga Komisiyo ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC), akaba yarabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu bijyanye n’amazi, anafitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Naho Umuhumuza Gisèle wari Umuyobozi w’Agateganyo wa WASAC, yagizwe Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, WASAC (Utilities) Ltd.

Evariste Rugigana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Ibiro mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere RURA. Naho Dr Carpaphore Ntagungira, agirwa Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikirere ya RURA.

Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba
Omar Munyaneza na we yagizwe yagizwe umuyobozi wa WASAC Group
Gisele yagizwe Umuyobozi wa WASAC Ltd
Rugigana Evariste wigeze kuba Umuyobozi muri Primature, yagizwe Umuyobozi wa RURA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 2 =

Previous Post

Bazi kurimba: Uko abakinnyi b’Amavubi bagiye mu mwihero w’umukino udafite icyo uvuze (AMAFOTO)

Next Post

Nyamagabe: Barashinja Gitifu gukuraho ‘Mudugudu’ bitoreye akimika uwe

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

IZIHERUKA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu
AMAHANGA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

17/10/2025
Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

16/10/2025
Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Barashinja Gitifu gukuraho ‘Mudugudu’ bitoreye akimika uwe

Nyamagabe: Barashinja Gitifu gukuraho ‘Mudugudu’ bitoreye akimika uwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.