Bazi kurimba: Uko abakinnyi b’Amavubi bagiye mu mwihero w’umukino udafite icyo uvuze (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bagiye mu mwiherero wo kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Senegal, mu gushaka itike yerecyeza mu Gikombe cya Afurika, u Rwanda rwamaze gusezererwa.

Ni nyuma y’iminsi micye, hahamagawe abakinnyi b’ikipe y’Igihugu izakina uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Izindi Nkuru

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023, habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bazakine uyu mukino.

Ubutumwa dukesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwatambutse kuri X (Twitter), bwemeza ko aba bakinnyi batangiye umwiherero.

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto ya bamwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu, barimo Rwatubyaye Abdul, usanzwe ari kapiteni wa Rayon Sports, na Nshuti Savio usanzwe ari kapiteni wa Police FC.

Uyu mukino uzahuza u Rwanda na Senegel, ni umukino udashobora kugira icyo uhindura, dore ko mu itsinda ibi Bihugu birimo, byombi byamaze kumenya aho bihagaze.

Muri iryo tsinda, Senegal inafite Igikombe cya Afurika giheruka, yamaze kubona itike yo kuzakina icya 2024, mu gihe u Rwanda rwo rwamaze gusezererwa.

Rwatubyaye Abdul ubwo yazaga mu mwiherero
Na Nshuti Savio
Muhadjiri na we ni uku yaje

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru