Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi mushya, n’Abanyamabanga ba Leta babiri barimo Dr Usta Kaitesi wari Umusenateri, wasimbuye General (Rtd) Jamens Kabarebe na we wahawe izindi nshingano.
Iri shyirwa mu myanya ry’abayobozi bashya, rikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nshingiyumva mu izina rya Perezida Paul Kagame, rivuga ko Dr Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi, ndetse na Dr Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Dr Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yari asanzwe muri iyi Minisiteri, dore ko yari yayinjiyemo muri Nyakanga uyu mwaka, aho yari Umunyamabanga wa Leta, akaba asimbuye Dr Mark Cyubahiro Bagabe wari umaze umwaka n’amezi icyenda, dore ko yari yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Werurwe 2024.
Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, na we si mushya mu rwego rw’Ubuhinzi, kuko yigeze kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.
Ni mu gihe kandi Dr Usta Kaitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbura General (Rtd) James Kabarebe.
Hon. Dr Usta Kaitesi yari yinjiye muri Sena muri Nzeri umwaka ushize wa 2024, aho yashyizweho na Perezida Paul Kagame, nyuma y’igihe yari amaze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.
Mu bandi bahawe inshingano kandi, barimo Gen (Rtd) James Kabarebe wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’umutekano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, inshingano n’ubundi yigeze gukora.
Ni mu Gihe kandi muri Sena, hashyizweho Dr Muligande Charles wasimbuye Dr Usta Kaitesi wahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.





RADIOTV10







