Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, cyagarutse ku gushaka umuti urambye w’ibibazo biri muri DRC, aho Abakuru b’Ibihugu bombi bashimangiye ko bagomba gukorana na bagenzi babo bo ku Mugabane.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati “None nagiranye ikiganiro gitanga icyizere na Perezida João Lourenço, tunaganira ku byatanga umuti urambye kandi w’igihe kirekire ku bibazo bikomeje kugaragara muri DRC.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga kandi ko mu gushaka umuti urambye w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakenewe ubufatanye bw’Ibihugu.

Ati “Twiyemeje kandi gukomeza gukorana n’abandi bo ku Mugabane mu gushaka umuti, ari na ko dukomeza guteza imbere umubano mwiza n’imikoranire bisanzwe hagati y’impande zombi.”

Perezida João Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagombaga kuyobora ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi tariki 15 Ukuboza 2024, ariko biza guhagarikwa ku munota wa nyuma, bitewe na Guverinoma ya DRC yari imaze kwisubira ku ngingo yo kwemera kuzaganira n’umutwe wa M23.

Ingingo yo kuba Leta ya Kinshasa yaranze kuganiro na M23, ni imwe mu zakomeje gutiza umurindi ibibazo bimaze igihe muri DRC, aho uyu mutwe wavuze ko na wo udateze gushyira hasi intwaro igihe cyose ubutegetsi bwa Congo butaremera ko bicarana ku meza y’ibiganiro bukanashyira mu bikorwa ibyo basaba.

Iki kiganiro cya Perezida Kagame na João Lourenço cyabaye nyuma y’amasaha macye Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bakoranye Inama idasanzwe yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, aho Umukuru w’u Rwanda, yongeye kugaragaza ibyakomeje kuba intandaro yo gutiza umurindi ibi bibazo, byose bishinze imizi ku kwinangira n’iburabushake byakunze kuranga Perezida Tshisekedi n’ubutegetsi bwe.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibiganiro birangirira mu gufata imyanzuro yanditse gusa bidashobora gutanga umuti, ahubwo ko ibyavugiwemo bikwiye gushyirwa mu bikorwa, aho kugira ngo hajye hakomeza kuba inama nk’izi ariko ibyazivugiwemo bibe amasigaracyicaro.

Yavuze ko ibi bibazo byaganiriweho kenshi, ndetse hakagaragazwa ibikenewe ngo bikemuke, ariko ko uruhande rwagakwiye kugira icyo rukora, ari rwo rukomeza kubitiza umurindi ku buryo ari byo byatumye bigera aho bigeze ubu.

Yagize ati “Kabone n’iyo twari gukora ibintu byose neza twese, nta musaruro wari gushobora kubivamo mu gihe cyose abarebwa n’iki kibazo nyirizina na bo ari bamwe mu bagitera.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko akurikije imyitwarire yakunze kuranga ubutegetsi bwa Congo n’abayobozi b’iki Gihugu ku isonga Perezida Tshisekedi, yabonaga ko ibi bibazo bizagera ku rwego bigezeho ubu.

Ati “Ese haba hari umwe muri utwe utarabonaga ko ibiri kuba ubu bizabaho? Njye narabibonaga ko bizabaho ko bizagera aho tugeze aka kanya […] Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kwanga gukora ibyo twifuzaga, ajya muri SADC bumvikana kujyayo gukora ibyo we yifuzaga gukora, ubundi yirukana abariyo, turabibona ariko turicecekera. Mu by’ukuri ni iki kindi twagombaga kwitega cyari kuva muri ibyo byose?”

Perezida Kagame yasabye Abakuru b’Ibihugu bagenzi be kudakomeza kurenga ku bibazo nyirizina n’umuti ukenewe, ahubwo bakabwiza ukuri uruhande rukwiye kugira icyo rukora kureka gukomeza kuyobya abantu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 12 =

Previous Post

Ibisubizo by’ibyo wakwibaza ku bigiye gukurikiraho nyuma yuko M23 ifashe Goma n’urugendo rwayibagejeje

Next Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.