Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yatanze umucyo birambuye ku by’insengero byazamuye impaka anavuga ku matorero y’inzaduka

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yatanze umucyo birambuye ku by’insengero byazamuye impaka anavuga ku matorero y’inzaduka
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ifungwa ry’insengero rimaze iminsi rigarukwaho, ridakwiye kuzamura impaka, kuko iki kibazo cyaganiriweho kenshi, kandi ko amadini n’amatorero y’inzaduka akomeje kuvuka ku bwinshi ariko akabamo atanga inyigisho ziyobya abantu.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe, n’iz’Abadepite bashya.

Yagarutse ku bibazo bikizitira abaturage mu rugendo rw’iterambere, birimo n’ikibazo cy’amadini n’amatorero y’inzaduka yabaye menshi ariko inyigisho zitangwa n’amwe muri yo akaba ayobya rubanda.

Ikibazo cy’insengero zafunzwe, aho igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwafunze insengero zirenga ibihumbi umunani byagaragaye ko zitujuje ibisabwa.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kibazo cyazamuye impaka ndende zitari ngombwa, ati “Murabanza induru ikavuga, ngo bafunze amakanisa, wabanje ugaheruka kuvuga uti ‘ariko ubundi yagiyeho ate? Cyangwa ubundi amakanisa ni iki?”

Yavuze ko imyumvire yo kubabazwa n’iki kibazo, ishingiye ku mateka y’ubukoloni bwinjijwe mu Banyafurika, ku buryo abantu batari bakwiye kurazwa inshinga n’iki kibazo, mu gihe bafite ibibazo byinshi bagombye gukemura.

Ati “Imbaraga twari dukwiye gukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba …biduha umutekano bituzamurira ubukungu, bituma Umunyarwanda atagira inzara atagira biriya bibazo navugaga, zose mugiye kuzimarira…”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko iki kibazo cyaganiriweho bihagije ku buryo ifungwa ry’izi nsengero ritari rikwiye kuzamura izindi mpaka, cyangwa kuba hari insengero zagombye kuba zitujuje ibisabwa byatumye zifungwa.

Buri wese arashaka kugira urusengero mu gikari cye?

Nanone kandi yavuze ko ubwinshi bw’izi nsengero butari ngombwa, aho yahise agira ati “Ubu koko mwebwe nk’Abanyarwanda mwebwe Abadepite mwicaye aha ubwanyu, ubu hejuru yo kuba Umudepite mwumva mufite aho mushingiraho ku buryo buri wese yagira ikanisa mu gikari cye? Ukaba Umudepite, ukaba Umupasitori ukagira ikanisa, warangiza erega abantu bakabishyura, n’udafite… na wa wundi wabujije ibikorwa byari bikwiye kumuha amafaranga agomba kwishakamo amafaranga yaza akaguha.”

Perezida Kagame yavuze ko umuntu anarebye uburyo izi nsengeo zagiyeho, byari bigamije gukamura mu Banyarwanda amafaranga.

N’inyigisho zitangwa n’aya matorero ubwazo zikwiye kwitonderwa, aho yagarutse kuri bamwe mu biyita Abakozi b’Imana bahanurira abaturage ibyo baba bavuga ko batumwe n’Imana.

Ati “Mbere na mbere njyewe mpuye na we ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi. Ugomba kuba uri umusazi, icya kabiri nagusaba ubuhamya, ibimenyetso, nti ‘ibi uvuga ko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho, nyereka gihamya’.”

Umpanuriye nabanza kukubaza niba utari umusazi

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakurikira inyigisho nk’izi z’ababarindagiza, “nyamara ahubwo abakora ibi ari bo baba bararindagiye.”

Yavuze ko hari amadini yabayeho mbere ndetse ko atayafiteho impaka nubwo hari ibyo wenda yaba atemeranya na yo, ariko ko Abanyarwanda badakwiye kurindagizwa n’abazana inyigisho z’inzaduka.

Ati “Ibindi by’amafuti bidusanga hano mwebwe abantu bakuze abantu bazima mufite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza abantu Igihugu cyose akagira ingwate, namwe mukarindagira mugakurikira, uwatoroze se ubwo yarakarabye wa mugani w’ikinyarwanda?”

Ikibabaje ni uko abakurikira amatorero nk’aya y’inzaduka, ari abize bakaminuza, baniyita ko ari ibikomerezwa. Ati “Warangiza ugashukwa n’umusazi ukamukurikira? Ntunamubaze ati ariko urantwara he?”

Yanatanze urugero rw’amatorero nk’aya yo mu bindi Bihugu, anayobya abantu ku buryo hari n’abo atuma bahaburira ubuzima, ku buryo byari bikwiye gutanga isomo.

Ati “Ibyo se ni byo mushaka mwebwe kubamo? Ubu muri aha muhagarariye abaturage b’u Rwanda barabatoye, ni ibyo murimo? Niba mushaka kuba Abapasiteri, muve mu Budepite mugende mube Abapasiteri.”

Ariko nanone abo bashaka kuba Abapasiteri, bakwiye kwirinda kujya kubeshya abaturage, babigisha inyigisho zibayobya, zikabadindiza mu nzira z’amajyambere.

Yaboneyeho gusaba aba Badepite barahiye kuzashyiraho amategeko azaca aka kajagari ko mu madini n’amatorero anakomeje gukura amafaranga mu baturage.

Nanone kandi yavuze ko hari abashobora kuriria kuri izi nyigisho z’amadini n’amatorero, bagasenya Igihugu, bityo ko bikwiye kwitonderwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 6 =

Previous Post

Ntabwo imyaka itanu yaba iy’ubusa- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ibibazo byabazitiraga bizagabanuka

Next Post

Irebere imyitozo ihanitse yatojwe abasirikare 100 ba RDF ku bufatanye n’igisirikare cya Qatar (AMAFOTO)

Related Posts

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

by radiotv10
12/05/2025
0

Ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC bwamaze guhagarikwa, zongeye kunyura mu Rwanda zerecyeza muri...

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

by radiotv10
12/05/2025
0

Inzu icuruza imiti (Pharmacy) yo mu Karere ka Ngoma ikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), imaze amezi abiri ifunze mu buryo...

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
12/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

by radiotv10
12/05/2025
0

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

12/05/2025
Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

12/05/2025

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

12/05/2025
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Irebere imyitozo ihanitse yatojwe abasirikare 100 ba RDF ku bufatanye n’igisirikare cya Qatar (AMAFOTO)

Irebere imyitozo ihanitse yatojwe abasirikare 100 ba RDF ku bufatanye n’igisirikare cya Qatar (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.