Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yatanze umucyo birambuye ku by’insengero byazamuye impaka anavuga ku matorero y’inzaduka

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yatanze umucyo birambuye ku by’insengero byazamuye impaka anavuga ku matorero y’inzaduka
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ifungwa ry’insengero rimaze iminsi rigarukwaho, ridakwiye kuzamura impaka, kuko iki kibazo cyaganiriweho kenshi, kandi ko amadini n’amatorero y’inzaduka akomeje kuvuka ku bwinshi ariko akabamo atanga inyigisho ziyobya abantu.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe, n’iz’Abadepite bashya.

Yagarutse ku bibazo bikizitira abaturage mu rugendo rw’iterambere, birimo n’ikibazo cy’amadini n’amatorero y’inzaduka yabaye menshi ariko inyigisho zitangwa n’amwe muri yo akaba ayobya rubanda.

Ikibazo cy’insengero zafunzwe, aho igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwafunze insengero zirenga ibihumbi umunani byagaragaye ko zitujuje ibisabwa.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kibazo cyazamuye impaka ndende zitari ngombwa, ati “Murabanza induru ikavuga, ngo bafunze amakanisa, wabanje ugaheruka kuvuga uti ‘ariko ubundi yagiyeho ate? Cyangwa ubundi amakanisa ni iki?”

Yavuze ko imyumvire yo kubabazwa n’iki kibazo, ishingiye ku mateka y’ubukoloni bwinjijwe mu Banyafurika, ku buryo abantu batari bakwiye kurazwa inshinga n’iki kibazo, mu gihe bafite ibibazo byinshi bagombye gukemura.

Ati “Imbaraga twari dukwiye gukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba …biduha umutekano bituzamurira ubukungu, bituma Umunyarwanda atagira inzara atagira biriya bibazo navugaga, zose mugiye kuzimarira…”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko iki kibazo cyaganiriweho bihagije ku buryo ifungwa ry’izi nsengero ritari rikwiye kuzamura izindi mpaka, cyangwa kuba hari insengero zagombye kuba zitujuje ibisabwa byatumye zifungwa.

 

Buri wese arashaka kugira urusengero mu gikari cye?

Nanone kandi yavuze ko ubwinshi bw’izi nsengero butari ngombwa, aho yahise agira ati “Ubu koko mwebwe nk’Abanyarwanda mwebwe Abadepite mwicaye aha ubwanyu, ubu hejuru yo kuba Umudepite mwumva mufite aho mushingiraho ku buryo buri wese yagira ikanisa mu gikari cye? Ukaba Umudepite, ukaba Umupasitori ukagira ikanisa, warangiza erega abantu bakabishyura, n’udafite… na wa wundi wabujije ibikorwa byari bikwiye kumuha amafaranga agomba kwishakamo amafaranga yaza akaguha.”

Perezida Kagame yavuze ko umuntu anarebye uburyo izi nsengeo zagiyeho, byari bigamije gukamura mu Banyarwanda amafaranga.

N’inyigisho zitangwa n’aya matorero ubwazo zikwiye kwitonderwa, aho yagarutse kuri bamwe mu biyita Abakozi b’Imana bahanurira abaturage ibyo baba bavuga ko batumwe n’Imana.

Ati “Mbere na mbere njyewe mpuye na we ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi. Ugomba kuba uri umusazi, icya kabiri nagusaba ubuhamya, ibimenyetso, nti ‘ibi uvuga ko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho, nyereka gihamya’.”

 

Umpanuriye nabanza kukubaza niba utari umusazi

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakurikira inyigisho nk’izi z’ababarindagiza, “nyamara ahubwo abakora ibi ari bo baba bararindagiye.”

Yavuze ko hari amadini yabayeho mbere ndetse ko atayafiteho impaka nubwo hari ibyo wenda yaba atemeranya na yo, ariko ko Abanyarwanda badakwiye kurindagizwa n’abazana inyigisho z’inzaduka.

Ati “Ibindi by’amafuti bidusanga hano mwebwe abantu bakuze abantu bazima mufite ibyo munyuzemo, umuntu akaza akarindagiza abantu Igihugu cyose akagira ingwate, namwe mukarindagira mugakurikira, uwatoroze se ubwo yarakarabye wa mugani w’ikinyarwanda?”

Ikibabaje ni uko abakurikira amatorero nk’aya y’inzaduka, ari abize bakaminuza, baniyita ko ari ibikomerezwa. Ati “Warangiza ugashukwa n’umusazi ukamukurikira? Ntunamubaze ati ariko urantwara he?”

Yanatanze urugero rw’amatorero nk’aya yo mu bindi Bihugu, anayobya abantu ku buryo hari n’abo atuma bahaburira ubuzima, ku buryo byari bikwiye gutanga isomo.

Ati “Ibyo se ni byo mushaka mwebwe kubamo? Ubu muri aha muhagarariye abaturage b’u Rwanda barabatoye, ni ibyo murimo? Niba mushaka kuba Abapasiteri, muve mu Budepite mugende mube Abapasiteri.”

Ariko nanone abo bashaka kuba Abapasiteri, bakwiye kwirinda kujya kubeshya abaturage, babigisha inyigisho zibayobya, zikabadindiza mu nzira z’amajyambere.

Yaboneyeho gusaba aba Badepite barahiye kuzashyiraho amategeko azaca aka kajagari ko mu madini n’amatorero anakomeje gukura amafaranga mu baturage.

Nanone kandi yavuze ko hari abashobora kuriria kuri izi nyigisho z’amadini n’amatorero, bagasenya Igihugu, bityo ko bikwiye kwitonderwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Ntabwo imyaka itanu yaba iy’ubusa- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ibibazo byabazitiraga bizagabanuka

Next Post

Irebere imyitozo ihanitse yatojwe abasirikare 100 ba RDF ku bufatanye n’igisirikare cya Qatar (AMAFOTO)

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Irebere imyitozo ihanitse yatojwe abasirikare 100 ba RDF ku bufatanye n’igisirikare cya Qatar (AMAFOTO)

Irebere imyitozo ihanitse yatojwe abasirikare 100 ba RDF ku bufatanye n’igisirikare cya Qatar (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.