Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida Kagame yavuze ku ikipe akunda yasezerewe n’indi yamamaza Visit Rwanda mu irushanwa rikunzwe

radiotv10by radiotv10
18/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
1
Perezida Kagame yavuze ku ikipe akunda yasezerewe n’indi yamamaza Visit Rwanda mu irushanwa rikunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo Arsenal yasezerewe mu gikombe cya UEFA Champions League, ariko azakomeza kuyikunda, yifuriza amahirwe masa Bayern München yo mu Budage yayisezereye ikinjira muri 1/2 cy’irangiza.

Ni umukino wa 1/4 cy’irangiza wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 wari ukurikiwe na benshi ku Isi, dore ko iki gikombe kiri mu bikunzwe na benshi.

Ikipe ya Bayern München yari yakiriye uyu mukino mu Budage dore ko uwa mbere wari wabereye mu Bwongereza, yinjiye mu kibuga ibizi neza ko igitego kimwe gusa gihagije, kuko yari yanganyije na Arsenal 2-2.

Ku munota wa 63’, Joshua Kimmich yaboneye igitego Bayern München, yatsinze ku mupira uremereye yateresheje umutwe, aba ari na cyo gitego rukumbi kiboneka muri uyu mukino.

Ni umukino wagarutsweho na benshi, basanzwe bakunda ikipe ya Arsenal, bagaragaje agahinda ko kuba ikipe yabo yasezerewe muri UEFA Champions League, kandi ikaba ishobora no kudatwara igikombe cya Shampiyona y’iwabo mu Bwongereza.

Perezida Paul Kagame, abinyujije kuri X, na we yagize icyo avuga kuri iyi kipe asanzwe akunda kuva hambere, avuga ko nubwo yasezerewe ariko bitazamubuza gukomeza kuyikunda.

Ubwo uyu mukino wari uhumuje, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yagize ati “Nubwo isezerewe, ariko Arsenal iracyari ikipe yanjye. Ndashimira FC Bayern München.”

Ni amakipe yombi asanzwe kandi akorana na Leta y’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo muri gahunda ya Visit Rwanda.

Iki gikombe kigeze muri 1/2 cy’irangiza, amakipe abiri yo mu Bwongereza yose yasezerewe rimwe, kuko mu wundi mukino wabereye mu Bwongereza, Manchester City yasezerewe na Real Madrid yo muri Espagne, iyitsinze kuri Penelati nyuma yo kunganya igitego 1-1, byaje bisanga ibitego 3-3 byari byabonetse mu mukino ubanza wari wabereye muri Espagne.

RADIOTV10

Comments 1

  1. KABASHA Emile says:
    1 year ago

    Ibi ni sawa intara y’imwe y’U Rwanda yakinnye n’ iyindi hakomeza u Rwanda I burayi turakomeye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 6 =

Previous Post

Uganda: Habaye impanuka yakangaranyije abayibonye ikimara kuba

Next Post

Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka

Related Posts

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

by radiotv10
15/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi...

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka

Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.