• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida Kagame yavuze ku ikipe akunda yasezerewe n’indi yamamaza Visit Rwanda mu irushanwa rikunzwe

radiotv10by radiotv10
18/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
1
Perezida Kagame yavuze ku ikipe akunda yasezerewe n’indi yamamaza Visit Rwanda mu irushanwa rikunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo Arsenal yasezerewe mu gikombe cya UEFA Champions League, ariko azakomeza kuyikunda, yifuriza amahirwe masa Bayern München yo mu Budage yayisezereye ikinjira muri 1/2 cy’irangiza.

Ni umukino wa 1/4 cy’irangiza wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 wari ukurikiwe na benshi ku Isi, dore ko iki gikombe kiri mu bikunzwe na benshi.

Ikipe ya Bayern München yari yakiriye uyu mukino mu Budage dore ko uwa mbere wari wabereye mu Bwongereza, yinjiye mu kibuga ibizi neza ko igitego kimwe gusa gihagije, kuko yari yanganyije na Arsenal 2-2.

Ku munota wa 63’, Joshua Kimmich yaboneye igitego Bayern München, yatsinze ku mupira uremereye yateresheje umutwe, aba ari na cyo gitego rukumbi kiboneka muri uyu mukino.

Ni umukino wagarutsweho na benshi, basanzwe bakunda ikipe ya Arsenal, bagaragaje agahinda ko kuba ikipe yabo yasezerewe muri UEFA Champions League, kandi ikaba ishobora no kudatwara igikombe cya Shampiyona y’iwabo mu Bwongereza.

Perezida Paul Kagame, abinyujije kuri X, na we yagize icyo avuga kuri iyi kipe asanzwe akunda kuva hambere, avuga ko nubwo yasezerewe ariko bitazamubuza gukomeza kuyikunda.

Ubwo uyu mukino wari uhumuje, Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yagize ati “Nubwo isezerewe, ariko Arsenal iracyari ikipe yanjye. Ndashimira FC Bayern München.”

Ni amakipe yombi asanzwe kandi akorana na Leta y’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo muri gahunda ya Visit Rwanda.

Iki gikombe kigeze muri 1/2 cy’irangiza, amakipe abiri yo mu Bwongereza yose yasezerewe rimwe, kuko mu wundi mukino wabereye mu Bwongereza, Manchester City yasezerewe na Real Madrid yo muri Espagne, iyitsinze kuri Penelati nyuma yo kunganya igitego 1-1, byaje bisanga ibitego 3-3 byari byabonetse mu mukino ubanza wari wabereye muri Espagne.

RADIOTV10

Comments 1

  1. KABASHA Emile says:
    2 years ago

    Ibi ni sawa intara y’imwe y’U Rwanda yakinnye n’ iyindi hakomeza u Rwanda I burayi turakomeye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − fifteen =

Previous Post

Uganda: Habaye impanuka yakangaranyije abayibonye ikimara kuba

Next Post

Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka

Umugaba Mukuru wa UPDF yakiriye intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’izirwanira ku Butaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.