Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, yayoboye Inama Nkuru y’uyu muryango isuzumira hamwe uruhare rw’uyu muryango mu kuzamura imibereho y’abaturage, yanatumiwemo indi mitwe ya politiki.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022 muri Kigari Arena aho yitabiriwe n’abanyamuryango banyuranye ndetse n’abahagarariye indi mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Umuryango wa RPF-Inkotanyi uvuga ko iyi nama nkuru iganirirwamo uruhare rw’imirongo migari yawo mu kuzamura imibereho y’abaturage ndetse n’iterambere ry’ubukungu.
Inama Nkuru ya RPF-Inkotanyi yaherukaga kuba mu kwezi k’Ukuboza 2019 na yo yari iyobowe na Chairman w’Umuryango, Paul Kagame, yanitabiriwe n’ intumwa za MPLA, Umutwe wa Politiki wo muri Angola.
Muri iyi nama yo muri 2019, Perezida Kagame yibukije abari mu nama ko Umuryango FPR-Inkotanyi kuva wabaho waharaniye imibereho myiza y’Umunyarwanda, abasaba guhora bisuzuma bareba niba intego zaragezweho, uburyo zagezweho, imbogamizi Umuryango wahuye na zo n’uburyo wagiye uzikemura ndetse n’ahakwiye kongerwa imbaraga kugira ngo dukomeze gusigasira ibyagezweho no kubyongera.
Perezida Paul Kagame kandi yanasabye abari mu nama kwirinda kugira ubwoba bwo gukebura abakora nabi.
Yaboneyeho no kwibutsa umuco wa FPR-Inkotanyi wo “gukoresha bicye tukagera kuri byinshi” anabasaba kubishishikariza abanyamuryango n’Abanyarwanda bose.
Photos © RPF-Inkotanyi
RADIOTV10