Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Abajenerali batatu barimo ukuriye Iperereza rya Gisirikare

radiotv10by radiotv10
11/07/2022
in MU RWANDA
1
Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Abajenerali batatu barimo ukuriye Iperereza rya Gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abasirikare bane barimo Abajenerali batatu bahawe ipeti rya Major General barimo Vincent Nyakarundi usanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Iri zamurwa mu ntera, ryatangajwe mu matangazo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.

Itangazo rya mbere rigaragaza ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare batatu bari bafite ipeti rya Brigadier General, abaha ipeti rya Major General.

Abo ni; Brig Gen Vincent Nyakarundi nubundi wagumye ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Vincent Nyakarundi yahawe kuyobora iri ishami muri Nzeri 2019 nyuma yuko yari asanzwe ari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Muri aba bajenerali bazamuwe na Perezida Kagame kandi harimo Brig Gen Willy Rwagasana na we wahawe ipeti rya Major General akaba akuriye ishami mu ngabo z’u Rwanda rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Hari kandi na Brig Gen Ruki Karusisi, na we wahawe ipeti rya Major General ndetse akaba ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bidasanzwe mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Nyuma y’iri tangazo kandi hasohotse irindi tangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Col Ronald Rwivanga, amuha ipeti rya Brigadier General.

RADIOTV10

Comments 1

  1. NKERABIGWI Félicien says:
    3 years ago

    Mwabivanze hari aho mwagiye mwandika nabi aho kwandika major général mukandika brigadier general,…

    Reply

Leave a Reply to NKERABIGWI Félicien Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + nineteen =

Previous Post

Perezida wa Sri Lanka yatangaje ko yeguye nyuma yo guterwa iwe n’abaturage

Next Post

Umuvugizi wa RDF Col.Rwivanga yazamuwe mu mapeti nyuma y’igihe gito bikomojweho na Gen.Muhoozi

Related Posts

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
22/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

IZIHERUKA

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi
AMAHANGA

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

22/10/2025
Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugizi wa RDF Col.Rwivanga yazamuwe mu mapeti nyuma y’igihe gito bikomojweho na Gen.Muhoozi

Umuvugizi wa RDF Col.Rwivanga yazamuwe mu mapeti nyuma y’igihe gito bikomojweho na Gen.Muhoozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.