Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Abajenerali batatu barimo ukuriye Iperereza rya Gisirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Abasirikare bane barimo Abajenerali batatu bahawe ipeti rya Major General barimo Vincent Nyakarundi usanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Iri zamurwa mu ntera, ryatangajwe mu matangazo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Itangazo rya mbere rigaragaza ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare batatu bari bafite ipeti rya Brigadier General, abaha ipeti rya Major General.

Abo ni; Brig Gen Vincent Nyakarundi nubundi wagumye ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda.

Vincent Nyakarundi yahawe kuyobora iri ishami muri Nzeri 2019 nyuma yuko yari asanzwe ari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Muri aba bajenerali bazamuwe na Perezida Kagame kandi harimo Brig Gen Willy Rwagasana na we wahawe ipeti rya Major General akaba akuriye ishami mu ngabo z’u Rwanda rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Hari kandi na Brig Gen Ruki Karusisi, na we wahawe ipeti rya Major General ndetse akaba ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bidasanzwe mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Nyuma y’iri tangazo kandi hasohotse irindi tangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Col Ronald Rwivanga, amuha ipeti rya Brigadier General.

RADIOTV10

Comments 1

  1. NKERABIGWI Félicien says:

    Mwabivanze hari aho mwagiye mwandika nabi aho kwandika major général mukandika brigadier general,…

Leave a Reply to NKERABIGWI Félicien Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru