Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu kiruhuko, anirukana abandi barenga 200 barimo ACP George Ruterana wari Umuyobozi Mukuru wa rimwe mu mashami ya RCS.
Iri zamurwa mu ntera, isezerera n’iyirukanwa, byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025.
Mu birukanywe uko ari 219, barimo ACP Dr. George Ruterana wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubuzima muri RCS.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, ntirwatangaje impamvu Perezida wa Repubulika yirukanye aba bakozi barwo, gusa hari impamvu ziteganywa n’ingingo ya 96 y’Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 009/03 ryo ku wa 09/05/2025 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi bashinzwe igorora.
Amwe mu makosa agaragazwa n’iyi ngingo ashobora gutuma umukozi wa RCS yirukanywa, arimo guta akazi mu gihe kirenze iminsi
15; agurisha ibikoresho by’akazi cyangwa ibyo ashinzwe kurinda; agaragayeho imyifatire iganisha kuri ruswa cyangwa afite imyifatire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi kabone n’iyo inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo, kuba yatanze ibyangombwa bihimbano kugira ngo ahabwe akazi; kuba yiba mu kazi, ndetse n’andi atandukanye.
Hari n’abazamuwe mu mapeti
Iri tangazo rya RCS kandi rigaragaza ko Perezida wa Repubulika yanazamuye mu ntera abofisiye barimo batatu bakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent bahabwa irya Assistant Commissioner.
Hari kandi bane bakuwe ku ipeti rya Senior Superintendent bahabwa irya Chief Superintendent, abandi 11 bakuwe ku ipeti rya Superintendent bahabwa irya Senior Superintendent.
Uretse abazamuwe mu ntera n’abirukanywe, Perezida wa Repubulika yanashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo abo ku rwego rwo hejuru, nka Commissionner Jean Bosco Kabanda, ndetse n’abandi batatu bafite ipeti rya Assistant Commissioner ari bo Camille Gatete, Salim Munana Mugisha na Emmanuel Nshoza Rutayisire.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo abofisiye bakuru 10, abofisiye bato 14, n’abandi 60 mu byiciro by’Abasuzofisiye n’abawada.
Hari kandi abandi bakozi ba RCS umunani basubijwe mu buzima busanzwe, mu gihe abandi babiri basezerewe.
RADIOTV10