Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Perezida Kagame yirukanye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yirukanye Jeanine Munyeshuli wari umaze amezi 10 ari muri Guverinoma y’u Rwanda, nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko iki cyemezo cya Perezida wa Repubulika, gishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Iri tangazo rivuga ko “None ku wa 3 Kamena 2024, Madame Jeanine Munyeshuli yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).”

Jeanine Munyeshuri yari ku rutonde rw’abagize Guverinoma

Jeanine Munyeshuri yari yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize wa 2023, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoraga amavugurura mu Buyobozi Bukuru bw’u Rwanda.

Uyu munyarwandakazi asanzwe afite ubunararibonye mu by’ubukungu dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ibipimo by’ubukungu n’ibarurishamibare, yakuye muri Kaminuza ya Geneva mu Busuwisi.

Yari yahawe izi nshingano yambuye none, avuye ku nshingano zo kuba Umuyobozi ushinzwe Ingamba (Chief Strategy Officer), muri Kaminuza yigisha iby’ubuzima izwi nka University of Global Health Equity (UGHE).

Munyeshuri wanigeze kuba Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque, yakoze imirimo inyuranye, ndetse akaba yarabaye umwe mu bagize Inama y’Umuryango uzwi nka AZAHAR Foundation, ugira uruhare mu komora abantu ibikomere by’amakimbirane n’imvururu, aho we yatangaga amasomo n’amahugurwa ya siporo ya Yoga isanzwe izwiho gukora ku mbaraga z’amarangamutima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 4 =

Previous Post

M23&FARDC: MONUSCO yongeye kuzamurwa mu majwi ko yakoze ibihabanye n’inshingano zayo

Next Post

DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye

Related Posts

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

by radiotv10
07/11/2025
0

In today’s world, who you know can sometimes be just as important as what you know. For young women in...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje
AMAHANGA

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

07/11/2025
Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

07/11/2025
Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

07/11/2025
Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

07/11/2025
Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

Networking like a pro: How young women in Kigali can build meaningful professional connections

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye

DRCongo: Abasirikare bakuru barimo Aba-Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bavuze icyabibateye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.