Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Sauti Sol yatunguranyemo ikaririmba indirimbo imugarukaho

radiotv10by radiotv10
05/09/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Sauti Sol yatunguranyemo ikaririmba indirimbo imugarukaho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye igitaramo ‘Kwita Izina Gala Night’ cyaririmbyemo abahanzi bakomeye muri Afurika nka Youssou N’Dour na Sauti Sol yajemo itunguranye ikaririmba indirimbo ‘Nerea’ igaruka ku banyabigwi barimo Perezida Kagame.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, cyabereye mu nyubako yakira ibirori n’inama ya ‘Intare Conference Arena’ iherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kandi kitabiriwe n’abanyacyubahiro n’ibyamamare banitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wabaye ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022.

Muri ibi byamamare, harimo rurangiranwa muri ruhago, Didier Drogba wanise izina umwana umwe w’Ingagi muri 20 biswe, aho yamuhaye izina rya ‘Ishami’.

Iki gitaramo kandi cyagaragayemo Dr. Evan Antin usanzwe ari umwe mu nzobere zikurikirana ubuzima bw’amatungo akaba anakora ibiganiro by’inyamaswa.

Iki gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi w’ikirangirire muri Africa, Youssou N’Dour wari unategerejwe na benshi muri iki gitaramo.

Itsinda ry’Abanyakenya rya Sauti Sol ryatunguranye muri iki gitaramo, ryaje ku rubyiniro, riririmba indirimbo yaryo yamamaye izwi nka Nerea igaruka ku banyabigwi bakomeye muri Afurika no ku Isi, barimo Perezida Paul Kagame.

Aba banyakenya, na bo banise umwana umwe w’Ingagi ku wa Gatanu, nubundi baririmbye agace gato k’iyi ndirimbo, muri iki gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru, bavuze ko bishimiye kuririmba iyi ndirimo birebera amaso ku maso Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iki gitaramo kandi cyanaririmbyemo abahanzi nyarwanda barimo Ruti Joel umenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana ya gakondo.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye iki gitaramo
Youssou N’Dour yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo kitabiriwe kandi na Didier Drogba
Dr. Evan Antin na we yari muri iki gitaramo
Na Moses Turahirwa na we wise umwana w’Ingagi mu cyumweru gishize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Nyuma yuko FARDC itawe ku rugamba na FDLR, undi mutwe wayifashaga wakuyemo akawo karenge

Next Post

B.Melodie wataramiye Abarundi afunguwe yaririmbye yambaye ibisa n’impuzankano y’abagororwa b’i Burundi (AMAFOTO)

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
B.Melodie wataramiye Abarundi afunguwe yaririmbye yambaye ibisa n’impuzankano y’abagororwa b’i Burundi (AMAFOTO)

B.Melodie wataramiye Abarundi afunguwe yaririmbye yambaye ibisa n'impuzankano y’abagororwa b’i Burundi (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.