Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu gikorwa cyo kwakirwa ku meza cyayobowe na Perezida William Ruto wa Kenya na Madamu we Rachel Ruto, bahaye ikaze Abanyacyubahiro bitabiriye inama ya Africa Forward Summit.
Umukuru w’u Rwanda ari muri Kenya aho yitabiriye inama ya Africa Forward Summit yateguwe ku bufatanye bwa Kenya n’u Bufaransa, nk’ihuza iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’uwa Afurika.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yitabiriye uyu musangiro wakurikiye ibikorwa bya mbere by’iyi nama byabaye ku munsi wa mbere wayo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko “muri uyu mugoroba mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Nairobi, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bayobozi mu musangiro wayobowe na Perezida William Ruto wa Kenya, na Madamu Rachel Ruto mu guha icyubahoro Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye Africa Forward Summit.”
Mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye uyu musangiro, uretse Perezida Paul Kagame, na William Ruto, hari na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ndetse n’abandi bo ku Mugabane wa Afurika.
Muri aba Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye iki gikorwa, barimo Mamady Doumbouya wa Guinea, Mahamat Idriss Déby Itno wa Chad, Bassirou Diomaye Diakhar Faye wa Senegal, Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, Brice Oligui Nguema wa Gabon, na Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, n’abandi banyuranye.
Ibikorwa by’iyi nama y’ubufatanye hagati y’Umugabane wa Afurika n’u Bufaransa, birakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 12, aho biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame anatanga ikiganiro ari kumwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu ku nsanganyamatsiko ijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ririmo n’iry’ubwenge bukorano AI (Artificial intelligence).


RADIOTV10







