• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatanzwe umucyo ku ikipe izahabwa Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igihe iyo muri Sudan yasoza iyoboye

radiotv10by radiotv10
12/05/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatanzwe umucyo ku ikipe izahabwa Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igihe iyo muri Sudan yasoza iyoboye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwemeje ko igihe ikipe yo mu mahanga mu zikina Shampiyona y’u Rwanda yasoza iri ku mwanya wa mbere, izahabwa igikombe ariko ntihabwe amafaranga, ndetse hakazatangwa n’ikindi gikombe n’igihembo cy’amafaranga ku izaba iri imbere mu zo mu Rwanda.

Ikipe ya Al-Hilal S.C. iri muri ebyiri zakinnye Shampiyona y’u Rwanda nk’izaje ari abashyitsi, ni yo iyoboye urutonde rwayo, aho ifite amanota 70, igakurikirwa na APR FC yo ifite amanota 59.

Iyi kipe yo muri Sudani kandi ni yo izasoza Shampiyona iri ku mwanya wa mbere ukurikije imikino isigaye.

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League, mu itangazo bwashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, bwibukije ibyari byavugiwe mu kiganiro FERWAFA na RPL bagiranye n’abanyamakuru ubwo iyi kipe na Al Merrikh SC zari zemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buvuga ko “Ikipe yo muri Sudani izasoreza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka izahabwa igikombe nk’ikipe yahize izindi [BK Pro League Champions 2025/2026]. Ariko aya makipe y’abashyitsi yo ntabwo azahabwa ibihembo by’amafaranga byagenewe amakipe yitwaye neza.”

Bukomeza bugira buti “Rwanda Premier League kandi izatanga ikindi gikombe ku ikipe yahize andi mu makipe yo mu Rwanda [BK Pro League National Champions] ndetse akaba ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2026/2027.

Nanone kani igihe iyo kipe yatwara n’lgikombe cy’Amahoro, iyayikurikiye ku rutonde rwa Shampiyona mu makipe yo mu Rwanda ni yo izahagararira Igihugu muri CAF Condfederation Cup nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Ubuyobozi bw’aba bategura shampiyona y’u Rwanda, bukongera buti “RPL irashimira byimazeyo amakipe y’abashyitsi yitabiriye BK Pro League n’uruhare akomeje kugira mu kuzamura urwego rw irushanwa ndetse n’amakipe y’abanyamuryango n’abakunzi b’umupira w’amaguru bakiriye neza aba bashyitsi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Uzwi mu myidagaduro y’u Rwanda akurikiranyweho ibirimo kuruma ugutwi umugore we

Next Post

Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wahuriyemo Abakuru b’Ibihugu binyuranye muri Kenya

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wahuriyemo Abakuru b’Ibihugu binyuranye muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wahuriyemo Abakuru b’Ibihugu binyuranye muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.