• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uzwi mu myidagaduro y’u Rwanda akurikiranyweho ibirimo kuruma ugutwi umugore we

radiotv10by radiotv10
12/05/2026
in IMYIDAGADURO
0
Uzwi mu myidagaduro y’u Rwanda akurikiranyweho ibirimo kuruma ugutwi umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’umuraperi Hahirwabasenga Thimotee uzwi nka Sky2, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, nyuma yuko arumye ugutwi umugore we.

Uyu uzwi no ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nduba mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko tariki 05 Gicurasi 2025 Sky2 yakubise umugore we Bakarere Sandrine, akanamuruma ugutwi, ku buryo hari n’ibice byavuyeho.

Uretse icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kiregwa Sky2 anakurikiranyweho no guhoza ku nkeke uwo bashyakanye na byo biri mu byaha bihanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ni ibyaha byabere mu Muduhu w’Agatagara mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, aho Sky2 n’umugore we Bakarere Sandrine, basanzwe batuye.

Mu minsi micye ishize, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto yerekana umugore wa Sky2 yararumwe ugutwi, ndetse hari uduce twavuyeho, bivugwa ko byakozwe n’umugabo we.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yasabye abashakanye bakora ibyaha nk’ibi byo gukubita no gukomeretsa no guhoza ku nkeke abo bashakanye, kubireka, kuko inzego zitazabihanganira.

Bakarere Sandrine, umugore wa Sky2 wakunze kuvuga ko umugabo we amuhohotera, mu kiganiro yagiranye na bimwe mu binyamakuru bikorera kuri YouTube, yavuze ko umugabo we yashatse kumwica kenshi.

Sky2 kandi na we mu kiganiro yatanze mbere yo gutabwa muri yombi, yavuze ko we n’umugore we bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye ku kudahuza ku cyifuzo cy’umugore we wifuzaga ko bagurisha umutungo utimukanwa w’inzu batuyemo i Gasanze, ariko we akaba yaramubereye ibamba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 10 =

Previous Post

Umujyi wa Kigali wakemuye kibazo cy’abawishyuzaga miliyoni 10Frw bakoreye mu mezi umunani ashize

Next Post

Hatanzwe umucyo ku ikipe izahabwa Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igihe iyo muri Sudan yasoza iyoboye

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Hatanzwe umucyo ku ikipe izahabwa Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igihe iyo muri Sudan yasoza iyoboye

Hatanzwe umucyo ku ikipe izahabwa Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda igihe iyo muri Sudan yasoza iyoboye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.