Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yayoboye imyitozo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yo kubigisha kurasa, na we agaragaza ubuhanga bwe, ahamya ibipimo byose yagombaga kurasa.
Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuyobozi (NALI) i Kyankwanzi, aho nyuma yo kurasa, yanakoresheje inama Abagize Inteko Ishinga Amategeko, yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo gushimangira ubwirinzi bw’igihugu cya Uganda, imyitwarire iboneye y’abayobozi, no kurwanya ruswa.
Iki gikorwa cyari icya nyuma cyo gusoza umwiherero w’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, wasojwe ku mugaragaro wo kuri uyu wa 14 Mata.
Umwiherero w’icyumweru kimwe watangiye kuva ku ya 7 kugeza ku ya 14 Mata 2026, wari ufite ku nsanganyamatsiko igira iti “Guhuza ubuyobozi bwa NRM mu kurinda ibyagezweho no gutera intambwe ikomeye kandi y’icyitegererezo iganisha ku Gihugu gifite umusaruro uringaniye.”
Perezida Museveni ubwe wayoboye igikorwa cyo kwigisha abadepite ku uburyo gufata intwaro no kurasa, yanabonye uburyo bakoze uyu mwitozo, arabashimira, avuga ko bamwe muri bo bahoze ari abasirikare.
Yagize ati “Ndashimira abitabiriye. Ndabona bamwe muri bo ari abahoze ari abasirikare.”
Yasobanuye ko umutekano wa Uganda ushingiye ku gitekerezo cy’ingabo z’abaturage, aho abaturage batozwa kandi bashobora gusubira mu buzima bwa gisivili ariko bagakomeza kuba ingabo z’inkeragutabara igihe bikenewe.
Yagize ati “Iwacu ni ingabo z’abaturage. Dushishikariza abaturage kwiga ubumenyi ku ntwaro kugira ngo mu gihe habayeho ikibazo icyo ari cyo cyose, tubashe gukusanya umubare w’abantu kugira ngo barwanire Igihugu cyabo.”
Perezida Museveni yavuze ko ubwo buryo butuma n’ibihugu bifite abaturage bake biyubakamo ubushobozi bukomeye bwo kwirwanaho binyuze mu guhugura no gushishikariza abashinzwe umutekano.


RADIOTV10










