Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida mushya w’Urukiko rusumba izindi mu Rwanda agiye kurahira

radiotv10by radiotv10
11/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida mushya w’Urukiko rusumba izindi mu Rwanda agiye kurahira
Share on FacebookShare on Twitter

Domitilla Mukantaganzwa uherutse kugirwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, azarahirira izi nshingano kuri uyu wa Kane.

Domitilla Mukantaganzwa wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, na Visi Perezida Alphonse Hitiyaremye, bazarahira ejo tariki 12 Ukuboza 2024.

Ni nyuma yuko bahawe izi nshingano mu cyumweru gishize tariki 03 Ukuboza 2024, aho Domitilla Mukantaganzwa yahawe izi nshingano asimbuye Faustin Ntezilyayo ndetse na Alphonse Hitiyaremye wasimbuye Marie-Thérèse Mukamulisa.

Ni impinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154.

Nk’uko kandi biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, barahirira inshingano zabo imbere ya Perezida wa Repubulika.

Domitilla Mukantaganzwa w’imyaka 60 y’amavuko akaba anafite ubanararibonye bw’imyaka 30 mu bijyanye n’amategeko, nyuma yuko ahawe izi nshingano, kandi yanemejwe na Sena y’u Rwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga mu gikorwa cyabaye tariki 05 Ukuboza 2024.

Madamu Domitilla Mukantaganzwa yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, nyuma y’imyaka itanu

yari amaze imyaka itanu ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvurura amategeko, inshingano yari yahawe mu ntangiro z’Ukuboza 2019, yari yaherewe rimwe na Dr Faustin Ntezilyayo yasimbuye kuri uyu mwanya wa Perezida w’uru Rukiko rusumba izindi.

Domitilla Mukantaganzwa wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Urwego rwari rushinzwe Inkiko Gacaca, asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’amategeko dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Menya uko ibigo byagaragayemo ruswa mu Rwanda bikurikirana n’ingano y’amafaranga yose yatanzwe

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Hagiye hanze gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Hagiye hanze gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

AMAKURU AGEZWEHO: Hagiye hanze gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.