Domitilla Mukantaganzwa uherutse kugirwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, azarahirira izi nshingano kuri uyu wa Kane.
Domitilla Mukantaganzwa wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, na Visi Perezida Alphonse Hitiyaremye, bazarahira ejo tariki 12 Ukuboza 2024.
Ni nyuma yuko bahawe izi nshingano mu cyumweru gishize tariki 03 Ukuboza 2024, aho Domitilla Mukantaganzwa yahawe izi nshingano asimbuye Faustin Ntezilyayo ndetse na Alphonse Hitiyaremye wasimbuye Marie-Thérèse Mukamulisa.
Ni impinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154.
Nk’uko kandi biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, barahirira inshingano zabo imbere ya Perezida wa Repubulika.
Domitilla Mukantaganzwa w’imyaka 60 y’amavuko akaba anafite ubanararibonye bw’imyaka 30 mu bijyanye n’amategeko, nyuma yuko ahawe izi nshingano, kandi yanemejwe na Sena y’u Rwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga mu gikorwa cyabaye tariki 05 Ukuboza 2024.
Madamu Domitilla Mukantaganzwa yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, nyuma y’imyaka itanu
yari amaze imyaka itanu ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvurura amategeko, inshingano yari yahawe mu ntangiro z’Ukuboza 2019, yari yaherewe rimwe na Dr Faustin Ntezilyayo yasimbuye kuri uyu mwanya wa Perezida w’uru Rukiko rusumba izindi.
Domitilla Mukantaganzwa wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Urwego rwari rushinzwe Inkiko Gacaca, asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’amategeko dore ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
RADIOTV10