Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yasezeranyije Abanyarwanda n’Abaturarwanda ubutabera buboneye kandi butanzwe mu gihe gikwiye, anizeza Umukuru w’Igihugu kuzasohoza ubutumwa bw’inshingano yamuhaye mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.
Ni mu ijambo Perezida mushya w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 nyuma yo kurahirira izi nshingano, mu muhango wayobowe na Perezida Paul Kagame.
Mukantaganzwa Domitilla yavuze ko we na mugenzi we Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye bumva neza inshingano bahawe kandi ko biteguye kuzuzuza uko bikwiye, baharanira inyunga rusange nk’uko babirahiriye.
Ati “Tuzaharanira guha Abanyarwanda n’Abaturarwanda ubutabera buboneye kandi butanzwe mu gihe gikwiye, dore ko ubutabera butinze bufatwa nk’ubutatanzwe.”
Yavuze kandi ko bazakomeza guharanira ko ubutabera n’Ubucamanza by’u Rwanda, birushaho kugirirwa icyizere n’Abaturarwanda ndetse n’amahanga.
Yagarutse ku mateka y’urwego rw’Ubucamanza, avuga ko rwakomeje kwiyubaka kimwe n’izindi nzego zinyuranye nyuma ya Jenoside yakorwwe Abatutsi, ariko ko byagize imbaraga cyane kuva muri 2003 ubwo rwavugururwaga.
Ati “Hari byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bigikeneye kunozwa, kugira ngo imikorere yarwo igere ku rwego rwifuzwa kandi inyure abarugana.”
Izi ntego kandi ni na zo zari zishyizwe imbere n’abo basimbuye, ku buryo kubakorera mu ngata, bizaborohera, ndetse bagakomereza mu murongo mwiza.
Ati “Turabizeza gukomereza aho abo dushimbuye bari bagejeje mu bufatanye no kujya inama n’izindi nzego, tuzirikana amahitamo Abanyarwanda bakoze nk’uko mudahwema kuyatwibutsa duharanira ko ubudakemwa, kubazwa inshingano no gukora umurimo unoze, bishinga imizi byose mu nyungu z’ubutabera bubereye u Rwanda twifuza.”
Domitilla Mukantaganzwa warahiriye izi nshingano zo kuba Perezida w’Urukiko rusumba izindi mu Rwanda, yari amaze imyaka itanu ari Perezida wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko, akaba afite ubunararibonye bw’imyaka 30 mu bijyanye n’amategeko n’ubutabera.
RADIOTV10