• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi

radiotv10by radiotv10
16/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Minisitiri wapfuye urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Gabby Bugaga wari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, wasanzwe mu modoka yapfuye.

Urupfu rwa Gabby Bugaga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo basangaga imodoka ye mu murima, na we yapfuye yicaye kuri volat.

Ni urupfu rukomeje kuvugwaho byinshi, aho ibitangazamakuru binyuranye mu Burundi, bivuga ko icyamuhitanye kikiri urujijo nubwo hakekwa impanuka.

Perezida Evariste Ndayishimiye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane, yagaragaje agahinda atewe n’urupfu rw’uyu wari umwe mu bagize Guverinoma y’Igihugu cye.

Yagize ati “Turababajwe cyane n’inkuru y’urupfu giturumbuka rw’umushikiranganji wo kumenyesha amakuru n’ibimenyeshamakuru, umushingantahe Gabby Bugaga.”

Ndayishimiye kandi yaboneyeho kwihanganisa umuryango wa nyakwigendera ndetse n’Abarundi bose ku bwo kubura uyu munyapolitiki yari yarahaye inshingano umwaka ushize wa 2025.

Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje agira ati “Imana imwakire, imuhembere ubutwari, umwete n’ubwira myamuranze mu mirimo yose yo gukorera Igihugu.”

Uyu munyapolitiki wanabaye Umunyamakuru, yasanzwe mu gace ka Rubirizi ko mu nkengero za Bujumbura gasanzwe kabarizwamo ibikorwa birimo ibiro by’amashami y’Umuryango w’Abibumbye.

Abanyapolitiki barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, bakomeje kwibaza ku rupfu rw’uyu wari muri Guverinoma y’iki Gihugu, bavuga ko rudasobanutse, bagakeka ko haba hari ikindi kirwihishe inyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − one =

Previous Post

Perezida w’u Burundi yerecyeje i Brazzaville mu muhango wanitabiriwe na Perezida Kagame

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku irushanwa rikomeye muri Volleyball u Rwanda rugiye kwakira

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku irushanwa rikomeye muri Volleyball u Rwanda rugiye kwakira

Iby'ingenzi wamenya ku irushanwa rikomeye muri Volleyball u Rwanda rugiye kwakira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.