Perezida Nyusi wa Mozambique uheruka mu Rwanda yirukanye Abaminisitiri 6 icyarimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique uheruka kugirira uruzinduko mu Rwanda mu kwezi gushize, yakuyeho Abaminisitiri batandatu barimo uw’Imari n’Ubukungu.

Perezida Nyusi yakuye mu nshingano aba bamwe mu bari bagize Guverinoma ye, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Werurwe 2022 mu itangazo ryasohowe n’ibiro by’Umukuru w’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Abaminisitiri birukanywe, barimo; Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, Adriano Maleiane, uw’Ubucuruzi, Carlos Alberto Fortes Mesquilla ndetse n’uw’Uburobyi, Augusta de Fatima Charifo Maita.

Itangazo rigufi ryirukana aba bayobozi, rigira riti “Perezida mu bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga yakuye mu myanya abagize Guverinoma bakurikira.”

Ni itangazo ritavuga impamvu aba bayobozi bakuweho ndetse n’ababasimbura, gusa abasesengura iby’imiyoborere muri iki Gihugu, bavuga ko bigaragaza ikibazo mu bijyanye n’ubukungu kuko aba bose bahagaritswe bafitanye isano n’uru rwego.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha aya makuru, bivuga ko aya mavugurura akomeye abaye muri Guverinoma ya Nyusi, aje akurikira andi yari yakoze mu mpera za 2021 ubwo yashyiragaho Minisitiri w’Ingabo n’uw’Umutekano.

Perezida Filipe Jacinto Nyusi yirukanye aba bayobozi hatarashira ukwezi agiriye uruzinduko mu Rwanda. Tariki 10 Gashyantare 2022, Perezida Filipe Nyusi yari yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bagirana ibiganiro byibanze ku ntambwe ishimishije y’ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado ndetse no mu bufatanye bw’izindi nzego.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru