Russia yatangaje abasirikare bayo bamaze kugwa mu ntambara batari n’10% y’abatangajwe na Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Burusiya bwatangaje ko Intambara iri kubera muri Ukraine imaze kugwamo abasirikare babwo 498 mu gihe Ukraine yo yatangazaga ko imaze kwivugana abagera mu bihumbi bitandatu (6 000).

Uyu mubare watangajwe bwa mbere kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 ku munsi wa karindwi w’Intambara yatangiye mu cyumweru gishize.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yashyize hanze itangazo rivuga imiterere y’intambara Ingabo z’iki Gihugu ziri kurwana muri Ukraine, ivuga ko hari abasirikare bayo bamaze kuhasiga ubuzima.

Iri tangazo rigaragaza agahinda ko kubura bamwe mu ngabo z’iki Gihugu, rivuga ko bahagiriye igihombo cyo gutakaza “Abasirikare 498 b’u Burusiya baburiye ubuzima mu bikorwa bya Gisirikare, abavandimwe bacu 1 957 barakomeretse.”

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022, mu gihe kuri uyu munsi Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky na we yari yatangaje ko igisirikare cye kimaze kwica Abasirikare bakabakaba ibihumbi bitandatu (6 000) b’u Burusiya.

Ibi byatangajwe ku munsi umwe wanabereye Inteko Rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yatorewemo umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika iyi ntambatra bwashoje muri Ukraine aho Ibihugu bigera mu 141 byatoye bishyigikira uyu mwanzuro wamagana iyi ntamabara mu gihe bitanu gusa birimo n’u Burusiya ubwabwo, ari byo bishyigikiye iyi ntamaba naho, ibihugu 35 byo bikaba byifashe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru