Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Ruto yagaragaje ingingo ibonwa ukundi n’inzego z’ubukungu mu Rwanda ku bijyanye n’Idolari

radiotv10by radiotv10
31/05/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Perezida Ruto yagaragaje ingingo ibonwa ukundi n’inzego z’ubukungu mu Rwanda ku bijyanye n’Idolari
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida William Ruto wa Kenya, yasabye bagenzi be bo mu Bihugu bya Afurika kumva ko bakwiriye guca ikoreshwa ry’idolari kuri uyu Mugabane, mu gihe inzego z’ubukungu z’u Rwanda zo zeherutse kugaragaza ko guca iri faranga biri kure.

Ruto yavuze ko ikoreshwa ry’idolari rikwiye gusimbuzwa uburyo buzwi nka Pan-African Payment and Settlement System bwo kwishyurana bwashyizweho muri 2022.

Ibi yabigarutseho mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo yari yitabiriye inama yiga ku Isoko Rusange rya Afrika, yabereye i Nairobi muri Kenya.

Perezida Ruto yavuze ko Abanyafurika bakigorwa no kwishyurana hagati yabo bitewe n’imikorere itanoze, ashimangira ko bakwiye kugira uburyo bwabo bwo kwishyurana, ariko idolari rikava mu nzira.

Gusa inzego z’ubukungu bwo mu Rwanda, zibibona ukundi. Banki Nkuru y’Igihugu iherutse kuvuga ko idateganya kureka iri dorali, kuko rikoreshwa n’abafatanyabikorwa benshi b’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, aherutse kuvuga ko hari Ibihugu byavuze ko bigiye guca idolari.

Icyo gihe yari yagize ati “Tubona mu binyamakuru bavuga ko ibihugu bya Brazi, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo biri hafi kuzana ifaranga rikoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo Igihugu gifate umwanzuro wo guhindura ifaranga gikoresha muri ubwo bucuruzi, bisaba ko kibanza no kureba abafatanyabikorwa basanzwe bakorana.

Ati “Twebwe iyo turebye abafatanyabikorwa batatu b’ibanze b’u Rwanda mu bucuruzi; barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ubushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kandi abo bose baracyakoresha idorali. Ku ruhande rw’u Rwanda haracyari kare kuvuga ko dushobora gukoresha irindi faranga.”

Yakomeje avuga ko Isoko rusange Nyafurika hari icyo rishobora kuzakora kuri iyi ngingo ario ko n’ubundi bisaba imbaraga nyinshi.

Ati “Isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika na ryo rifite umugambi wo gufasha Ibihugu gukora ubucuruzi mu mafaranga y’Ibihugu byabo. Ariko kandi haracyari urugendo rurerure ku buryo navuga ko hakiri kare kuvuga ko u Rwanda cyangwa Afurika bashobora kwigobotora idorali.”

Mu gihe ibihugu bya Afurika byakwemeranya guca ikoreshwa by’idorali, byaba byiyunze ku bindi Bihugu byafashe icyemezo nk’iki birimo u Bushinwa, u Burusiya, Brazil, u Buhinde, na Afurika y’Epfo, byibumbiye mu muryango byise BRICS.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + eighteen =

Previous Post

Ukuriye Dipolomasi y’u Burusiya yahishuye amakuru mashya ku mushinga uremereye uzakorerwa i Burundi

Next Post

Uwimenyerezaga ubwarimu aravugwaho ibyumvikana nk’agahomamunwa

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwimenyerezaga ubwarimu aravugwaho ibyumvikana nk’agahomamunwa

Uwimenyerezaga ubwarimu aravugwaho ibyumvikana nk'agahomamunwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.