Wednesday, September 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

radiotv10by radiotv10
02/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran kwemera icyo yise ubusabe ubwa nyuma bwo guhagarika intambara ihanganyemo na Isiraheli muri Gaza mu gihe cy’iminsi 60.

Trump yavuze ko Israel yemeye ibisabwa kugira ngo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60, muri icyo gihe ngo akazakomeza gukorana n’impande zose harebwa uko intambara yarangira burundu.

Trump yavuze ko intumwa za Qatar na Misiri ari zo zizashyikiriza Hamas ubu busabe bwa nyuma.

Yagize ati “Nizeye ko ku nyungu z’akarere k’uburasirazuba bwo hagati, Hamas yemera aya masezerano, kuko nta cyiza izabona kirenze ibi, kuko ibizakurikira bizaba bibi kurushaho.”

Trump kandi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nyakakanga 2025, yatangaje ko yizeye ko amasezerano yo guhagarika imirwano no kurekura imbohe hagati ya Israeli na Hamas, ashobora kugerwaho mu cyumweru gitaha, ari na bwo biteganyijwe ko azahura na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu muri White House.

Hamas yavuze ko yiteguye kurekura imbohe za Israel zasigaye ziri muri Gaza mu gihe cyose habayeho amasezerano arangiza intambara, mu gihe Israel yo ivuga ko intambara ishobora kurangira gusa ari uko Hamas yambuwe intwaro kandi ikavaho burundu.

Iyi ntambara yo muri Gaza yatangiye tariki 07 Ukwakira 2023, ubwo umutwe wa Hamas wagabaga igitero kuri Israel, byahitanye abantu barenga 1 200 abandi barenga 251 bagafatwa bugwate n’uyu mutwe , nk’uko imibare ya Israel ibigaragaza.

RADIOTV10

Comments 1

  1. baraka sacre eric says:
    2 months ago

    muduha amakuru meza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 5 =

Previous Post

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Next Post

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Related Posts

FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

by radiotv10
09/09/2025
0

Abagize Umuryango w’abiyemeje guharanira gukemura ibibazo by’Igihugu muri DRC, basabye igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) n’abagifasha, kwitandukanya byihuse n’abarwanyi ba Wazalendo...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yashyize hanze urutonde rw’ibyaha ishinja ubutegetsi bwa Tshisekedi

by radiotv10
09/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo ryamaganamo ibikubiye muri raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu ku bibera muri...

Urugamba muri Congo rwahinduye isura, u Burundi bwongera kugarakwaho

Urugamba muri Congo rwahinduye isura, u Burundi bwongera kugarakwaho

by radiotv10
09/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, n’ingabo z’u Burundi,...

Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
08/09/2025
0

Nyuma y’imirwano yirije umunsi wose hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Wazalendo, iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Indege ya Sosiyete y’u Bwongereza yategetswe kugwa by’igitaraganya

Indege ya Sosiyete y’u Bwongereza yategetswe kugwa by’igitaraganya

by radiotv10
08/09/2025
0

Indege yo mu bwoko bwa Boeing ya sosiyete y’u Bwongereza ya ‘British Airways’, yategetswe kugwa vuba na bwangu ku kibuga...

IZIHERUKA

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe
FOOTBALL

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe

by radiotv10
09/09/2025
0

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

09/09/2025
Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

09/09/2025
FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

FARDC yategetswe kwitandukanya vuba na bwangu n’umutwe umaze igihe uyifasha

09/09/2025
Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

09/09/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yashyize hanze urutonde rw’ibyaha ishinja ubutegetsi bwa Tshisekedi

09/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyishimo biturutse muri Afurika y’Epfo bisesekaye mu Rwanda: Amavubi abonye intsinzi yari ikumbuwe

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Impanuka yabereye ahubakwa urugomera i Nyamasheke yahitanye ubuzima bwa bamwe bahakoraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.