Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yakomoje ku gikorwa cy’Umuganda rusange umaze kumenyerwa mu Rwanda, wanagiye ufatirwaho urugero na bimwe mu Bihugu na byo byamaze kuwugira umuco, avuga ko ari byiza kandi ko yanyuzwe no kumva ibikorwa nk’ibi.
Donald Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025 agaruka ku Bihugu bimwe bifite abaturage bajya bafata umunsi bagakora isuku aho batuye.
Igikorwa cy’Umuganda kizwi nk’umwihariko w’u Rwanda, cyagiye kinakurikizwa na bimwe mu Bihugu, byumwihariko ibirimo inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiyeyo mu butumwa bw’amahoro.
Trump yagize ati “Hari bimwe mu Bihugu bifata umunsi wo ku wa Gatandatu, abaturage bagenda bagatunganya imihanda y’aho batuye, bagasukura, bagakesha inzira z’aho banyura.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo twe duhagaze neza kuri urwo rwego, ntabwo twari turi kuri urwo rwego, ntabwo nabitekerezaga, ariko rwose ni ibintu byiza kubyumva no kubona amakuru nk’ayo. Bava mu ngo zabo bakajya gukubura imihanda.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ajyendeye kuri ibi byatangajwe na Perezida Donald Trump, yahise atangaza ko ibyo yavugaga ino mu Rwanda tubyita “Umuganda” kandi ko ari umwihariko w’iki Gihugu cy’imisozi igihumbi.
Umuganda ufite amateka mu Rwanda, wagaruwe na Leta y’Ubumwe mu 1998 ubwo Igihugu cyariho cyubakwa nyuma yuko gisenywe n’ubutegetsi bwa bwabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwayiteguye bukanayikora.
Mu mwaka wa 2007, Umuganda rusange waje kwemezwa nk’Igikorwa cy’Iterambere rusange, uba ngarukakwezi, aho ukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi.
RADIOTV10