Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa FIFA yageneye ubutumwa Perezida Kagame ku gikorwa remezo gihanitse cy’umpira w’amaguru

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa FIFA yageneye ubutumwa Perezida Kagame ku gikorwa remezo gihanitse cy’umpira w’amaguru
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwa Sitade Amahoro yafunguwe ku mugaragaro, avuga ko izatuma ruhago itera imbere mu Gihugu cyiza nk’u Rwanda.

Umuhango wo gufungura ku mugararo Sitade Amahoro yavuguruwe, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, wayobowe na Perezida Paul Kagame wari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye abagize uruhare mu gutuma iki gikorwa remezo kigerwaho, barimo na Gianni Infatino na Motsepe bakomeje gutera akanyabugabo u Rwanda.

Perezifa wa FIFA, Gianni Infantino wagarutsweho na Perezida Paul Kagame, na we yamugeneye ubutumwa ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iyi Sitade yashyizwe ku rwego mpuzamahanga, aho ishobora kwakira n’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Gianni Infantino yagize ati “Amashimwe menshi ku muvandimwe n’inshuti yanjye akaba na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku gufungura ku mugaragaro Sitade Amahoro muri Kigali.”
Perezida wa FIFA yakomeje avuga ko “Iki gikorwa ni amahirwe azagira uruhare mu kuzamura no kugeza kure umupira w’amaguru muri iki Gihugu cyiza.”

Infantino yakomeje agaragaza ko Perezida Paul Kagame, ari uwo gushimirwa byimazeyo ku bwo guharanira iterambere rya siporo mu Rwanda ndetse no ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko umupira w’amaguru.

Ati “Perezida Paul Kagame yakomeje gushyigikira no guhozaho mu iterambere ry’uyu mukino mwiza mu Gihugu cye, kandi yanakiriye Inteko rusange ku rwego rw’Isi ya FIFA yabaye muri 2023.”

Perezida wa FIFA yasoje ubutumwa bwe yizeza ko azakomeza gukorana n’u Rwanda ndetse na CAF, mu kuzamura impano z’abana b’abahungu n’abakobwa mu mupira w’amaguru.

Ubutumwa bwa Giannie Infantino bwari buherekejwe n’amafoto y’ibihe yagiye ahuriramo na Perezida Paul Kagame
Umwaka ushize u Rwanda rwakiriye Inteko Rusange ya FIFA
Infantino na Perezida Paul Kagame bakunze guhura bakagirana ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eleven =

Previous Post

AMAGARE: Mu isiganwa riyoboye andi ku Isi hagaragaye amateka aribayemo bwa mbere

Next Post

Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho
AMAHANGA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.