• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa FIFA yageneye ubutumwa Perezida Kagame ku gikorwa remezo gihanitse cy’umpira w’amaguru

radiotv10by radiotv10
02/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa FIFA yageneye ubutumwa Perezida Kagame ku gikorwa remezo gihanitse cy’umpira w’amaguru
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino yashimiye Perezida Paul Kagame ku bwa Sitade Amahoro yafunguwe ku mugaragaro, avuga ko izatuma ruhago itera imbere mu Gihugu cyiza nk’u Rwanda.

Umuhango wo gufungura ku mugararo Sitade Amahoro yavuguruwe, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, wayobowe na Perezida Paul Kagame wari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yashimiye abagize uruhare mu gutuma iki gikorwa remezo kigerwaho, barimo na Gianni Infatino na Motsepe bakomeje gutera akanyabugabo u Rwanda.

Perezifa wa FIFA, Gianni Infantino wagarutsweho na Perezida Paul Kagame, na we yamugeneye ubutumwa ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iyi Sitade yashyizwe ku rwego mpuzamahanga, aho ishobora kwakira n’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Gianni Infantino yagize ati “Amashimwe menshi ku muvandimwe n’inshuti yanjye akaba na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku gufungura ku mugaragaro Sitade Amahoro muri Kigali.”
Perezida wa FIFA yakomeje avuga ko “Iki gikorwa ni amahirwe azagira uruhare mu kuzamura no kugeza kure umupira w’amaguru muri iki Gihugu cyiza.”

Infantino yakomeje agaragaza ko Perezida Paul Kagame, ari uwo gushimirwa byimazeyo ku bwo guharanira iterambere rya siporo mu Rwanda ndetse no ku Mugabane wa Afurika by’umwihariko umupira w’amaguru.

Ati “Perezida Paul Kagame yakomeje gushyigikira no guhozaho mu iterambere ry’uyu mukino mwiza mu Gihugu cye, kandi yanakiriye Inteko rusange ku rwego rw’Isi ya FIFA yabaye muri 2023.”

Perezida wa FIFA yasoje ubutumwa bwe yizeza ko azakomeza gukorana n’u Rwanda ndetse na CAF, mu kuzamura impano z’abana b’abahungu n’abakobwa mu mupira w’amaguru.

Ubutumwa bwa Giannie Infantino bwari buherekejwe n’amafoto y’ibihe yagiye ahuriramo na Perezida Paul Kagame
Umwaka ushize u Rwanda rwakiriye Inteko Rusange ya FIFA
Infantino na Perezida Paul Kagame bakunze guhura bakagirana ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

AMAGARE: Mu isiganwa riyoboye andi ku Isi hagaragaye amateka aribayemo bwa mbere

Next Post

Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Menya impamvu inyubako ya mbere ndende ku Isi yagaragayeho amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.