Saturday, May 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
1
Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, anatangaza ko cyinjiye mu bihe by’icyunamo kugeza igihe azashyingurirwa.

Ruto yabitangaje mu itangazo ryagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, nyuma yuko Odinga yitabiye Imana mu Buhindi aho yari yaragiye kwivuriza.

Ruto wise Odinga “the father of our democracy” yavuze ko yaranzwe n’umuhate byumwihariko mu guharanira ubutabera, akaba kandi yaragize uruhare mu gutuma Kenya igira politiki ijyanye n’igihe.

Muri iri tangazo, Ruto yagize ati “Mu gihe tuzirikana igihombo gikomeye tugize, tuributsa ko ijwi rye ritinyutse ryavugaga imbaraga z’ukuri, impinduramatwara, ndetse no guhamagarira ku rwego rwo hejuru gukunda Igihugu.”

Yakomeje avuga ko Igihugu cya Kenya, Umugabane wa Afurika ndetse n’Isi yose muri rusange, ibuze umugabo ureba kure, waharaniraga kurinda inzira ya demokarasi ya Kenya.

Yakomeje atangaza ko Igihugu cyose kinjiye mu gihe cy’icyunamo kugeza igihe nyakwigendera azashyingurirwa, aho muri icyo gihe ibendera ry’Igihugu rikazaba ryururukijwe kugeza muri kimwe cya kabiri kuva ku Biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse no kuri za Ambasade za Kenya, ku nzu zikoreramo inzego za Leta, ndetse no mu bindi bice rusange, kimwe no ku birindiro by’ingabo za Kenya byose.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jean de Dieu SIBOMANA says:
    7 months ago

    Murakoze cyane. Gusa mukosore umutwe w’inkuru. Aho kwandika ODINGA handitse ODINDA

    Reply

Leave a Reply to Jean de Dieu SIBOMANA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

Next Post

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

Related Posts

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

by radiotv10
02/05/2026
0

Minisitiri w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za America, Pete Hegseth, yavuze ko igihe ntarengwa cyari cyarashyizweho kugira ngo ubuyobozi bwa...

Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila

America yafatie ibihano Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo

by radiotv10
01/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila kubera gushyigikira...

Umugabo wajyanye umurambo kuri Banki kuwusabisha amafaranga yavivuzeho birambuye

Umugabo wajyanye umurambo kuri Banki kuwusabisha amafaranga yavivuzeho birambuye

by radiotv10
30/04/2026
0

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Burasirazuba bw’u Buhindi, uherutse kugaragara yikoreye umurambo wumye wa mushiki we awujyanye kuri Banki ngo...

Mu Burundi haravugwa iraswa ry’abantu babiri bari bafashwe bashinjwa kwambutsa mu Rwanda ikawa

Mu Burundi haravugwa iraswa ry’abantu babiri bari bafashwe bashinjwa kwambutsa mu Rwanda ikawa

by radiotv10
30/04/2026
1

Abantu babiri barashwe n'igipolisi cy’u Burundi nyuma yo gufatwa bashinjwa kugerageza kwinjiza mu Rwanda ikawa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho...

Hategerejwe umwanzuro mu rubanza rw’uwavuzwe cyane

Hategerejwe umwanzuro mu rubanza rw’uwavuzwe cyane

by radiotv10
30/04/2026
0

Urukiko Rukuru muri Uganda, rurasoma icyemezo cyarwo mu rubanza ruregwamo Christopher Okello Onyum ashinjwa kwica abana bane bato abasanze ku...

IZIHERUKA

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran
AMAHANGA

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

by radiotv10
02/05/2026
0

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z’Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w’Umurenge

01/05/2026
Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

01/05/2026
Icyo Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yasabye Joseph Kabila

America yafatie ibihano Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo

01/05/2026
Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

Ingabo z’u Rwanda zungutse Abofisiye bafite ubumenyi bujyanye no kuyobora abasirikare

01/05/2026
Friendships vs Networking: What Really Matters in Your 20s?

Friendships vs Networking: What Really Matters in Your 20s?

01/05/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yaciye amarenga ko ishaka guhagarika burundu intambara yo muri Iran

AMAKURU MASHYA: RIB yafunze abayobozi mu Nzego z’Ibanze bo mu Turere tune barimo uwari Gitifu w’Umurenge

Amakuru mpamo ku yari yatangiye kuvugwa ku isezera ry’umunyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.