Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umunyarwanda yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abashingamategeko bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Musangabatware Clement unahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora Ibiro by’iyi Nteko bishinzwe kurwanya Ruswa.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025, yasize Hon. Clement Musangabatware atorewe kuba Perezida w’Iri Huriro rya EALA rishinzwe Kurwanya Ruswa.

Musangabatware Clement si mushya mu kurwanya ruswa, kuko yanabaye Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no Kurwanya ruswa mu Rwanda mbere yuko atorerwa kujya guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu Munyapolitiki kandi azwi no mu mwuga w’Itangazamakuru, aho yanakoze kuri RADIOTV10, aho yakoraga ikiganiro ‘Isangano’ cyatambukaga kuri TV10 mbere yuko ajya muri EALA.

Kuri uyu mwanya wa Perezida wa ririya Huriro (EAPNAC) (East African Parliamentary Network Against Corruption), azaba yungirijwe n’Umunyakenya Hon. Kurgat Zipporah Jesang Kering wo muri Kenya, mu gihe mu bandi bari mu buyobozi bw’iri Huriro, barimo Umunya-Uganda Hon. Babirye Veronica Kadogo, naho ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, hakaba hariho Umunya-Sudani y’Epfo, Hon Dr. Jago Woda Jeremiah Odok.

Nanone kandi iri Huriro rizaba rigizwe n’abandi Badepite, ari bo Hon. Dr. Salema Gladness wo muri Tanzania, Hon. Mugyenyi Mary Rutamwebwa wo muri Uganda, Hon. Kalonzo Kennedy Musyoka wo muri Kenya, Hon. Dr. Amb. Harebamungu Mathias na we wo mu Rwanda.

Hari kandi Hon. Nkurunziza Olivier uhagarariye u Burundi muri EALA, Hon. Ngate Mangu Francois wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Hon. Ayason Mukulia Kennedy wo muri Sudani y’Epfo.

Clement Musangabatware yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abadepite ba EALA bashinzwe kurwanya ruswa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 3 =

Previous Post

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Next Post

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Perezida wa Kenya yatangaje icyunamo mu Gihugu nyuma y’urupfu rwa Odinga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.