Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi wa Madagascar, Andry Rajoelina; bombi bahuriza ku bikwiye gushyirwamo ingufu ngo umubano w’Ibihugu byombi urusheho gutera imbere, aho Rajoelina yagaragaje ibyo Igihugu cye kigomba kwigira ku Rwanda rwamaze kugera ku rwego ruhanitse.
Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mugenzi we Rajoelina kuri uyu wa Mbere tariki 07 Kanama 2023, nyuma y’amasaha macye uyu Mukuru wa Madagascar atangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Nyuma yo guhabwa ikaze mu cyubahiro kigenerwa Abakuru b’Ibihugu, Andry Rajoelina yakiriwe na Perezida Kagame mu kiganiro cyo mu muhezo.
Abakuru b’Ibihugu byombi kandi, batanze imbwirwaruhame, zagarutse ku byo bemeranyijweho, byose bigamije guteza imbere imikoranire n’umubano.
Perezida Kagame yavuze ko ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Madagascar mu mishinga itanga inyungu zihuriweho.
Yagize ati “U Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro inzego zitandukanye zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubihinzi mu nyungu zihuriweho.
Twishimiye imikoranire y’inzego zishinzwe iterambere mu Bihugu byombi. Ubucuruzi n’ishoramari ni umusingi w’iterambere ry’ibihugu byombi. Uko Afurika irushaho gukorana ni na ko irushaho gutera imbere.”
Perezida Rajoelina usigaje amezi atatu ku butegetsi, yavuze icyo yasabye mugenzi we Perezida Paul Kagame, ndetse n’ibigiye gushyirwamo ingufu n’Ibihugu byombi.
Yagize ati “Twahisemo gukorana mu nzego zishobora gutanga inyungu zirambye hagati y’Ibihugu byombi. Icya mbere ni uguhindura imiyoborere igashingira ku iterambere rituruka mu ikoranabuhanga, icya kabiri cy’ingenzi ni uguhanga imirimo. Ibyo tugomba kubifashwa n’abikorera ku giti cyabo. Ibyo bizaterwa n’amavugurura mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. U Rwanda rwo rwateye imbere muri urwo rwego. Nidukorana bizadufasha kuvugurura ubucukuzi bwo mu Gihugu cyacu.
Ikindi twavuzeho ni imiturire y’imijyi. Muzi ko umubare ugenda wiyongera. Navuganye na Perezida Kagame ko Umuyobozi w’Umujyi wa Antananalivo yaza kwigira kuri mugenzi we uyobora Umujyi wa Kigali. Ndetse na Perezida Kagame yanyemereye ko n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ashobora kujya guhugura mugenzi we ku bijyanye no kunoza isuku y’Umujyi.
Ikindi ingendo zo mu kirere na zo zigomba koroshywa hagati y’Ibihugu byombi. Nkuko mubizi bisaba amasaha atatu n’iminota 35 yo kuva Antananarivo kugera i Kigali. Ni yo mpamvu iyo ngingo na yo igomba kunozwa.”
Abakuriye Dipolomasi y’Ibihugu byombi bashyize umukono ku maserezano y’imikoranire mu nzego zitandukanye, asanga andi bashyizeho umukono mu mwaka wa 2019.
Muri uwo mwaka inzego zishinzwe iterambere mu Bihugu byombi zashyize umukono ku masezerano yo korohereza ishoramari hagati y’ibi Bihugu no gusangira ubumenyi bugamije kurushaho kunoza imikorere y’ibyo bigo.
David NZABONIMPA
RADIOTV10