Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

radiotv10by radiotv10
05/06/2024
in MU RWANDA
0
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye
Share on FacebookShare on Twitter

Nshimiyimana Octave wari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yavuze ko kwandikira bagenzi be abasaba guhagarika izi nshingano ze, yabitewe n’indi mirimo mishya yahawe.

Ni nyuma y’uko Nshimiyimana Octave yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, ayimenyesha ko ahagaritse inshingano nk’Umujyanama ndetse no kuyiyobora.

Nyuma y’iyi baruwa, Nshimiyimana yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko, atanditse yegura nk’imvugo isanzwe ikoreshwa, ahubwo ko yahagaritse inshingano yari afite zo kuyobora Njyanama y’Akarere ka Muhanga.

Yagize ati “Ntabwo nanditse negura. Nasabye guhagarika inshingano zo kuba Umujyanama no kuba umuyobozi w’Inama Njyanama kuko izo nagiyemo zitabangikanywa.”

Uyu wayoboraga Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yavuze ko agiye kuba ari hanze y’u Rwanda, bityo ko atabasha gukomeza kuba Perezida wa Njyanama kandi atari mu Gihugu imbere.

Uku guhagarika inshingano k’uwari Perezida wa Njyanama ya Muhanga, kandi kwanemejwe nyuma y’uko hakiriwe ibaruwa ye, hakaba hahise haterana Inama ya Njyanama kugira ngo isuzume iki cyifuzo.

Perezida Wungirije wa Njyanama ya Muhanga, Nshimiyimana Gilbert ari na we wahawe inshingano zo kuba Perezida w’agateganyo, yagize ati “Twateranye twandika tumwemerera guhagarika inshingano.”

Nshimiyimana Octave yari amaze imyaka itatu ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, dore ko yari yatorewe izi nshingano muri 2021.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 11 =

Previous Post

Israel ikomeje kugaragaza ko idakozwa ibyo guhagarika intambara muri Gaza

Next Post

Rusizi: Batangiye gusogongera ku byiza by’ikorwa ry’umuhanda wabarazaga nzira n’ahatinyitse

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Batangiye gusogongera ku byiza by’ikorwa ry’umuhanda wabarazaga nzira n’ahatinyitse

Rusizi: Batangiye gusogongera ku byiza by'ikorwa ry’umuhanda wabarazaga nzira n’ahatinyitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.