Perezida wa Santarafurika yakiriye ku meza Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’akazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatandatu, byari ibirori bibereye ijisho mu rugo rwa Perezida wa Santarafurika, Faustin Archange Touadéra ruherereye mu Karere ka Damara, nyuma y’aho we na Madamu we batumiye Ingabo z’u Rwanda ngo basangire iby’umugoroba.

Ni ibirori byitabiriwe n’abofisiye bakuru, ba suzofisiye n’abasirikare bo mu bindi byiciro bagera kuri 200, bikaba byabaye mu busabane bwo gusangira, imyiyereko no gucinya akadiho.
Ingabo z’u Rwanda zakiriwe ni izoherejwe gucunga umutekano ku bufatanye bwa Leta y’u n’iya Santarafurika, abanarirwa muri iyo batayo bakaba bagaragaje ubuhanga bafite mu mbyino gakondo no mu mikino njyarugamba nka bimwe mu bikorwa by’ibyidagaduro byaranze ibirori.
Ubwo bagaragazaga impano bafite mu mbyino gakondo, Perezida Touadéra yanze kubyihererana na we abiyungaho si ukubyina kinyarwanda karahava!
Perezida Touadéra aheza ijambo ku bitabiriye ubwo butumire, yashimiye u Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bashyigikira kandi bagakorana neza na Repubulika ya Santarafurika by’umwihariko mu birebana no gusigasira amahoro n’umutekano.
Umugaba w’Ingabo zisaga 300 zoherejwe muri ubwo butumwa, Col Egide Ndayizeye, yashimiye Perezida Touadéra ku bw’uruhwira yabakiranye ndetse anabineraho kuvuga imyato ubufatanye buzira amakemwa burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Santarafurika mu guharanira umutekano urambye muri icyo Gihugu.
Santarafurika ni kimwe mu bihugu by’Afurika bikomeje kwishimira uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu kubigarurira amahoro.
Iki gihu y’u cyari cyaribasiwe n’amacakubiri aherekejwe n’ubwicanyi bw’urudaca bwakorwaga m’imitwe yitwaje intwaro ya Seleka na Anti Balaka.
Ingabo z’u Rwanda zageze muri icyo Gihugu bwa mbere mwaka wa 2014, zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (MINUSCA), ariko zikigerayo ariko zikigerayo zahise zigirirwa icyozere zihabwa kurinda Umukuru w’Igihugu, abakozi ba Loni n’abandi banyacyubahiro.

Izindi Nkuru

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru