CHAN2023 : Uganda na RDC mu itsinda rimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatandatu muri Algeria, habereye tombola y’Igikombe cya Afurika 2023, ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri icyo gihugu hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023.

Muri iyi tombola ibihugu 18 byabonye itike yo gukina Igikombe cya Afurika (CHAN 2023), byagabanyijwe mu matsinda atatu.Tombola yasize itsinda rya mbere ririmo Algeria izakira iri rushanwa rizakinirwa i Alger mu murwa mukuru, izaba iri hamwe na Mozambique, Ethiopia yasezereye u Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu ya Libya.
Itsinda rya kabiri rizakinira Annaba, risa nk’aho ariryo tsinda ry’urupfu kuko ririmo ibihugu bituranye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aribyo ikipe y’igihugu ya Uganda itari yasiba iyi mikino kuva mu 2017 ndetse na RDC, kongeraho Côte d’Ivoire na Senegal.
Itsinda rya gatatu rizakinira mu mujyi wa Constantine ririmo ikipe y’igihugu ya Maroc iheruka kwegukana igikombe cyabereye muri Cameroon mu 2021, Sudan, Madagascar ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ghana.
Kubera ko iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 18 gusa rikagira amatsinda atanu, itsinda rya kane n’irya gatanu agizwe n’amakipe atatu. Itsinda rya kane ririmo igihugu cya Angola, Mali na Mauritania, iri tsinda rikazakinira mu mujyi wa Oran.
Itsinda rya gatanu rizakinira mu mujyi wa Oran ari naryo rya nyuma, ririmo igihugu cya Cameroon cyakiriye irushanwa riheruka mu 2021, Congo BrazaVille ndetse na Niger.

Izindi Nkuru

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru