Sunday, September 8, 2024

Perezida w’Igihugu cyo muri Afurika akaba n’Umujenerali yagaragaye atembera n’igare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Guinea-Conakry, Gen Mamady Doumbouya yatembereye mu murwa mukuru wa Conkary, akoresheje igare, aho yagiye aramutsa abaturage benshi bari ku muhanda.

Amashusho dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea-Conakry, agaragaza Gen Mamady Doumbouya yambaye imyambaro ya siporo y’umweru n’umukara, ahaguruka mu ngoro ye n’igare arindiwe umutekano bidasanzwe n’abasirikare na bo barimo abagendaga ku igare ndetse n’abandi bari mu modoka.

Aya mashusho yashyizwe hanze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, atangizwa n’ubutumwa bugira buti “Perezida wa Repubulika mu butembere akoresheje igare mu mujyi rwagati: Umwanya wo guhura n’abaturage.”

Perezidansi ya Guinea igakomeza igira iti “Imihanda yo mu mujyi rwagati, yiboneye ubutembere bwo ku igare bwakozwe na Perezida wa Repubulika.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea bikomeza bivuga ko iki gikorwa kimaze kumenyerwa n’abaturage baturiye ingoro y’Umukuru w’Igihugu, kuko atari ubwa mbere Gen Mamady Doumbouya yari abikoze.

Ni igikorwa kandi akora mu rwego rwa siporo rusange, aho aba anagamije guhuza urugwiro n’abaturage, aho nko muri aya mashusho, yagendaga apepera abaturage bari benshi ku muhanda.

Abaturage yagendaga anyuraho, na bo bagaragazaga akanyamuneza, aho muri aya mashusho, humvikanamo umwe muri bo mu ijwi rirangurura, agira ati “Nyakubahwa Perezida, nyakubahwa Perezida.”

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts