Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’Igihugu cyo muri Afurika akaba n’Umujenerali yagaragaye atembera n’igare

radiotv10by radiotv10
10/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UDUSHYA
0
Perezida w’Igihugu cyo muri Afurika akaba n’Umujenerali yagaragaye atembera n’igare
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Guinea-Conakry, Gen Mamady Doumbouya yatembereye mu murwa mukuru wa Conkary, akoresheje igare, aho yagiye aramutsa abaturage benshi bari ku muhanda.

Amashusho dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea-Conakry, agaragaza Gen Mamady Doumbouya yambaye imyambaro ya siporo y’umweru n’umukara, ahaguruka mu ngoro ye n’igare arindiwe umutekano bidasanzwe n’abasirikare na bo barimo abagendaga ku igare ndetse n’abandi bari mu modoka.

Aya mashusho yashyizwe hanze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, atangizwa n’ubutumwa bugira buti “Perezida wa Repubulika mu butembere akoresheje igare mu mujyi rwagati: Umwanya wo guhura n’abaturage.”

Perezidansi ya Guinea igakomeza igira iti “Imihanda yo mu mujyi rwagati, yiboneye ubutembere bwo ku igare bwakozwe na Perezida wa Repubulika.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinea bikomeza bivuga ko iki gikorwa kimaze kumenyerwa n’abaturage baturiye ingoro y’Umukuru w’Igihugu, kuko atari ubwa mbere Gen Mamady Doumbouya yari abikoze.

Ni igikorwa kandi akora mu rwego rwa siporo rusange, aho aba anagamije guhuza urugwiro n’abaturage, aho nko muri aya mashusho, yagendaga apepera abaturage bari benshi ku muhanda.

Abaturage yagendaga anyuraho, na bo bagaragazaga akanyamuneza, aho muri aya mashusho, humvikanamo umwe muri bo mu ijwi rirangurura, agira ati “Nyakubahwa Perezida, nyakubahwa Perezida.”

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − ten =

Previous Post

Ibihugu bitatu biyobowe n’Igisirikare byashinze Umuryango mushya byiyemeza kwikura mu wundi

Next Post

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Perezida wa Congo-Brazzaville

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Perezida wa Congo-Brazzaville

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Perezida wa Congo-Brazzaville

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.