Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bityo ko n’ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika bikwiye kurwigiraho kugira ngo bibashe kugera ku iterambere rirambye.
Bassirou Diomaye Faye yabitangarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inama ya Africa CEO Forum ya 2025.
Muri iyi nama yiga ku bukungu n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo Umugabane wa Afurika urusheho guteza imbere ubukungu bwawo n’ubw’abawutuye, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, mu kiganiro yatanze, yavuze ko iterambere rirambye rikwiye kugerwaho hifashishijwe ikoranabuganga rigezweho, kandi rigashyirwa mu bikorwa remezo byo musingi w’iterambere.
Ati “Kandi rero dufite Igihugu cy’indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika mu bijyanye n’Ibikorwa Remezo, icyo Gihugu mvuga ni u Rwanda. Ni kimwe mu byashyize mu bikorwa ibyo turiho tuganira nonaha.”
Bassirou Diomaye Faye wanatanze urugero rw’Igihugu cya Estonia, yakomeje avuga ko Afurika ikeneye guteza imbere ikoranabuhanga nk’ibi Bihugu byombi birimo u Rwanda ndetse n’iki cyo ku Mugabane w’u Burayi.
Ati “Bizadufasha kugera ku iterambere ryihuse, mbona ko mu Bihugu byinshi dukeneye serivisi zitandukanye zikwiye gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”
Perezida Paul Kagame na we watanze ikiganiro muri iyi nama, yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi, kandi ahora avugwa, ariko ko igihe kigeze ngo abyazwe umusaruro, aho kuyahoza mu mvugo.
Yagize ati “Duhora tuvuga amahirwe ari ku Mugabane wacu, ariko iyo dusuzumye ibiva muri ayo mahirwe, hazamo ikibazo kandi ibyo ni twe bigiraho ingaruka nk’Umugabane nk’abaturage b’uyu Mugabane.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Ibihugu by’uyu Mugabane wa Afurika bikwiye gutahiriza umugozi umwe, kandi bikagira ijwi rimwe kuri gahunda zigamije iterambere ryawo n’iry’abawutuye.

RADIOTV10