Saturday, June 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

radiotv10by radiotv10
13/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bityo ko n’ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika bikwiye kurwigiraho kugira ngo bibashe kugera ku iterambere rirambye.

Bassirou Diomaye Faye yabitangarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inama ya Africa CEO Forum ya 2025.

Muri iyi nama yiga ku bukungu n’ibikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo Umugabane wa Afurika urusheho guteza imbere ubukungu bwawo n’ubw’abawutuye, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, mu kiganiro yatanze, yavuze ko iterambere rirambye rikwiye kugerwaho hifashishijwe ikoranabuganga rigezweho, kandi rigashyirwa mu bikorwa remezo byo musingi w’iterambere.

Ati “Kandi rero dufite Igihugu cy’indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika mu bijyanye n’Ibikorwa Remezo, icyo Gihugu mvuga ni u Rwanda. Ni kimwe mu byashyize mu bikorwa ibyo turiho tuganira nonaha.”

Bassirou Diomaye Faye wanatanze urugero rw’Igihugu cya Estonia, yakomeje avuga ko Afurika ikeneye guteza imbere ikoranabuhanga nk’ibi Bihugu byombi birimo u Rwanda ndetse n’iki cyo ku Mugabane w’u Burayi.

Ati “Bizadufasha kugera ku iterambere ryihuse, mbona ko mu Bihugu byinshi dukeneye serivisi zitandukanye zikwiye gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Perezida Paul Kagame na we watanze ikiganiro muri iyi nama, yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi, kandi ahora avugwa, ariko ko igihe kigeze ngo abyazwe umusaruro, aho kuyahoza mu mvugo.

Yagize ati “Duhora tuvuga amahirwe ari ku Mugabane wacu, ariko iyo dusuzumye ibiva muri ayo mahirwe, hazamo ikibazo kandi ibyo ni twe bigiraho ingaruka nk’Umugabane nk’abaturage b’uyu Mugabane.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Ibihugu by’uyu Mugabane wa Afurika bikwiye gutahiriza umugozi umwe, kandi bikagira ijwi rimwe kuri gahunda zigamije iterambere ryawo n’iry’abawutuye.

Bassirou Diomaye Faye yatanzeho u Rwanda urugero rw’isomo rikwiye kwigirwa ku Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + thirteen =

Previous Post

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Next Post

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.