Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, biratangaza ko ubutumwa bw’ubucurano bwitiriwe Perezida Paul Kagame ku ntambara iri kubera muri Ukraine, atari impamo.
Ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye ubutumwa bugagaraza ko bwashyizwe kuri Twitter na Perezida Pau Kagame, bugaruka ku Ntambara yashojwe n’u Burusiya muri Ukraine.
Ubu butumwa bwitiriwe Perezida Kagame Paul, bwasabaga Perezida Putin w’u Burusiya guhagarika iyi ntambara ngo cyangwa Ingabo z’u Rwanda zikajya guhangana n’ize.
Aya makuru yanyomojwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ko ari ikinyoma (Fake News) ko ubu butumwa butigeze bushyirwa kuri Twitter na perezida Paul Kagame.
Umuvugisi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire yashyize kuri Twitter ye ifoto y’ubu butumwa bw’Ikinyoma, ashyiraho ubutumwa amenyesha abantu ko ari amakuru y’ikinyoma.
🚨 Fake news alert 🚨 pic.twitter.com/jKiEsFDVM8
— Stephanie Nyombayire (@PressSecRwanda) March 1, 2022
Benshi banenze abahimbye ubu butumwa bwitiriwe Perezida Paul Kagame, bavuga ko bidakwiye gukora igikorwa nk’iki cyo guhimbira Umukuru w’Igihugu.
Ubu butumwa bucurwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bwitiriwe Perezida Kagame ko yabushyize kuri Twitter ye mu gihe ubutumwa aheruka gushyiraho, ari ifoto yashyizeho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ari kumwe n’umwuzukuru we, yanakunzwe na benshi.
RADIOTV10