Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwagaragaye yatsikamiye umuturage ari kumunigisha ndembo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Uyu watawe muri yombi, yagaragaye mu ifoto yashyizwe kuri Twitter n’utwa Izibyose, igaragaza umuntu wambaye ikote afite n’icyombo ari kuniga umuturage akoresheje inkoni zitwazwa n’abacunga umutekano bigenga bazwi nk’abasekirite.
Uri kuniga uyu muturage yamuryamishije hasi yanamutsikamye hejuru, aba ahagarikiwe n’Umusekirite.
Uyu Izibyose washyize iyi foto kuri Twitter ye, yashyizeho ubutumwa agira ati “Polisi y’u Rwanda ibibintu biracyabaho mu Rwanda ra.”
Uyu muturage wanamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yavuze ko iki gikorwa cyo guhohotera umuturage cyabereye ahazwi nka RICA Gashora mu Karere ka Bugesera.
Polisi y’u Rwanda yasubije ubutumwa bw’uyu muturage, yemeje ko yamaze guta muri yombi uyu mugabo ukurikiranyweho guhohotera umuturage.
Mu butumwa bwa Polisi, yagize iti “Twafashe Ngizwenimana Daniel wagaragaye mu mashusho ahohotera umuturage, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora mu gihe iperereza rigikomeje.”
Polisi kandi yahise isaba uyu muturage ko yayandikira ubundi akayiha nimero ze kugira ngo atange amakuru arambuye kuri iki gikorwa.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwakomeje bugira buti “Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.”
Uyu muturage yasubije Polisi agira ati “Nta makuru ahagije mfite kuko mpanyuze nigendera.”
Amashusho nk’aya ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, akomeje gufasha inzego z’iperereza gutahura abakoze ibyaha nk’ibi byo guhohotera abaturage.
Urugero ruheruka ni abagaragaye bakubitira umuturage w’umugore mu muhanda rwagati mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Nyuma y’amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga muri Mata 2022, agaragaza umugabo ari gukubita ikibando umugore, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwitwa “Gasominari Ndahiriwe wagaragaye muri Videwo akubita umugore ndetse na Habimana Faustin bari kumwe.”
RADIOTV10