Tuesday, December 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Polisi yahagaritse uwari uvanye magendu muri DRC agiparika imodoka ahita abangira amaguru ingata

radiotv10by radiotv10
04/05/2022
in Uncategorized
0
Polisi yahagaritse uwari uvanye magendu muri DRC agiparika imodoka ahita abangira amaguru ingata
Share on FacebookShare on Twitter

Umushoferi wari utwaye imodoka yari itwaye amabaro 12 ya magendu ya caguwa yayihishe mu mifuka ya sima, yahagaritswe na Polisi ubwo yari ageze mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, agiparika imodoka ahita ayisohokamo ariruka.

Uyu mushoferi wari utwaye imodoka ifite plaque ifite nimero RAD 615H, yafashwe tariki 01 Gicurasi 2022, nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko umuturage watanze amakuru ari uwo mu Karere ka Rusizi, agaha amakuru Polisi ko hari imodoka ipakiye sima ariko yahishemo imyenda ya caguwa ya magendu.

SP Theobald Kanamugire yagize ati “Nibwo Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi- Kigali, mu Murenge wa Kitabi, imodoka ihageze Abapolisi bayihagaritse, umushoferi ayiparika kuri sitasiyo ya esansi iri hafi aho, ahita akingura imodoka ariruka.”

SP Kanamugire yongeyeho ko Abapolisi basatse imodoka basanga ipakiye sima ariko yavanzemo magendu  amabaro 12 y’imyenda ya caguwa.

Aya mabaro yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA Ishami rya Nyamagabe, naho Karangwa wari utwaye iriya modoka aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Yari yapakiye sima anashyiramo amabaro 12 ya caguwa

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − six =

Previous Post

Yananiranywe n’umugore asubiye iwabo baramwamagana ahita ajya kuba mu ishyamba n’umwana w’imyaka 3

Next Post

Kuva ku mukarani, ukubura umuhanda, umuhinzi w’imiteja kugeza ku banyamahoteri- Inyungu za CHOGM zizagera kuri bose

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze
FOOTBALL

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

by radiotv10
02/12/2025
0

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

02/12/2025
Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

02/12/2025
Eng.-Nigeria’s Defence Minister resigns, citing health reasons

Eng.-Nigeria’s Defence Minister resigns, citing health reasons

02/12/2025
Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

Kigali: Uwacunze umumotari agiye kugura icyo kurya akamwiba moto ntiyarenze umutaru

02/12/2025
Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezidansi ya America yavuze ku masezerano ategerejwe gusinywa na Perezida Kagame na Tshisekedi

02/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuva ku mukarani, ukubura umuhanda, umuhinzi w’imiteja kugeza ku banyamahoteri- Inyungu za CHOGM zizagera kuri bose

Kuva ku mukarani, ukubura umuhanda, umuhinzi w’imiteja kugeza ku banyamahoteri- Inyungu za CHOGM zizagera kuri bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abijanditse mu gikunze kuvugwaho kwica ruhago Nyarwanda bategujwe ikibategereje bidatinze

Minisitiri w’Ingabo mu Gihugu kimwe muri Afurika yeguye hatangazwa impamvu inyuranye n’ikekwa

Ibirambuye ku mpanuka ikomeye yabereye muri Kigali igahitana abari mu kazi n’igikekwaho kuyitera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.