Umushoferi wari utwaye imodoka yari itwaye amabaro 12 ya magendu ya caguwa yayihishe mu mifuka ya sima, yahagaritswe na Polisi ubwo yari ageze mu Kagari ka Kagano mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, agiparika imodoka ahita ayisohokamo ariruka.
Uyu mushoferi wari utwaye imodoka ifite plaque ifite nimero RAD 615H, yafashwe tariki 01 Gicurasi 2022, nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko umuturage watanze amakuru ari uwo mu Karere ka Rusizi, agaha amakuru Polisi ko hari imodoka ipakiye sima ariko yahishemo imyenda ya caguwa ya magendu.
SP Theobald Kanamugire yagize ati “Nibwo Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi- Kigali, mu Murenge wa Kitabi, imodoka ihageze Abapolisi bayihagaritse, umushoferi ayiparika kuri sitasiyo ya esansi iri hafi aho, ahita akingura imodoka ariruka.”
SP Kanamugire yongeyeho ko Abapolisi basatse imodoka basanga ipakiye sima ariko yavanzemo magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa.
Aya mabaro yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA Ishami rya Nyamagabe, naho Karangwa wari utwaye iriya modoka aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
RADIOTV10