Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda na RCS bungutse Aba Sous-Officiers bafite ubumenyi bwihariye (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
01/05/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Polisi y’u Rwanda na RCS bungutse Aba Sous-Officiers bafite ubumenyi bwihariye (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Aba Su-Ofisiye 251 bo muri Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, barangije amahugurwa bari bamazemo igihe mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho bahawe ubumenyi bunyuranye burimo imenyerezamwuga mu gucunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru.

Abarangije aya mahugurwa bari bamazemo amezi atanu, barimo Abapolisi 221 n’abo mu Rwego rw’Igihugu rw’igorora (RCS) 30, aho bahugurwaga mu icyiciro cya 15.

Ni amahugurwa yakozwe mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye no gucunga umutekano n’ituze rusange, iby’ibanze mu kuzuza inshingano mu kazi gakorerwa ku masitasiyo, imyitwarire ya kinyamwuga n’ibindi bitandukanye.

Muri aya mahugurwa kandi bakoze imenyerezamwuga, mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru mu Mujyi wa Kigali byamaze ibyumweru bine n’ahandi mu gihugu mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.

Banakoze urugendoshuri basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi n’ Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwali mu rwego rwo gusobanukirwa amateka yaranze igihugu.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ibikorwa, Vincent Sano, yashimangiye akamaro k’amahugurwa ahoraho ahabwa ba su-ofisiye.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda yashyize imbere amahugurwa kuko ariyo nzira yo kubaka abapolisi bakora kinyamwuga. Nk’uko mubizi abapolisi bo ku rwego rwa su-ofisiye nibo benshi mu mibare kandi ni nabo benshi twohereza mu bikorwa bya Polisi, kubahugura rero no kubongerera ubumenyi ni ingenzi cyane.”

Yakomeje ati “Turizera ko amasomo mwahawe azabafasha mu kurushaho kunoza no gukora kinyamwuga akazi ka buri munsi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kureba ko amategeko yubahirizwa no gukumira ibyaha cyane cyane dufatanya nabaturage n’izindi nzego.”

DIGP Sano yasabye abasoje amahugurwa kuzashyira mu bikorwa ibyo bize birinda ruswa, ubusinzi gukoresha imbaraga z’umurengera n’ibindi bikorwa byose bihabanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Yabashimiye kandi ikinyabupfura n’umurava byabaranze mu gihe bamaze mu mahugurwa, abizeza ko Polisi y’u Rwanda yiteguye kubaha ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo bubahirize inshingano zabo aho bazoherezwa gukora akazi hose.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioners of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru 21 bamaze bahugurwa, bize amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Mu masomo bize harimo; Ibikorwa bya Polisi, ubumenyi ku mikoreshereze y’imbunda, Guhosha imyigaragambyo no gucunga ituze mu baturage, ibikorwa byo gucunga umutekano imbere mu Gihugu, akarasisi, Indanga gaciro za polisi, ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, imikoranire ya polisi n’abaturage, uburere mboneragihugu n’andi atandukanye azabafasha mu kazi ka buri munsi.

CP Niyonshuti yabashimye ku bwitange n’umurava bagaragaje muri aya mahugurwa, abasaba kuzakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza  aho bazaba bakorera hose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 19 =

Previous Post

Abahanzi b’amazina akomeye bahuje imbaraga bagenera ubutumwa abatifuriza ineza u Rwanda n’abagambiriye kurushozaho intambara

Next Post

Kenya: Iyicwa ry’Umudepite warasiwe mu modoka mu muhanda rikomeje kuba urujijo

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Iyicwa ry’Umudepite warasiwe mu modoka mu muhanda rikomeje kuba urujijo

Kenya: Iyicwa ry’Umudepite warasiwe mu modoka mu muhanda rikomeje kuba urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.