Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umupolisi wakubise ndembo umuturage yihanukiriye

radiotv10by radiotv10
29/12/2021
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umupolisi wakubise ndembo umuturage yihanukiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Umupolisi wagaragaye mu mashusho ari gukubitira umuturage mu nyubako y’ubucuruzi iri mu Mujyi rwagati iri ahazwi nka DownTown, binyuranyije n’imyitwarire y’uru rwego ndetse ko ubu yamaze gufatwa kugira ngo abiryozwe.

Amashusho yari yashyizwe kuri Twitter n’umwe mu bayikoresha, agaragaza Umupolisi ari gukubitisha ndembo umuturage mu buryo budasanzwe.

Uyu ukoresha Twitter, yari yashyizeho amashusho aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Abantu bari gushaka kwiyahura hanyuma bagakorerwa n’ibi? Abantu barembejwe n’agahinda gakabije.”

Nyuma y’amasaha macye, Polisi y’u Rwanda yasubije ubu butumwa ivuga ko umupolisi wakoze kiriya gikorwa yamaze gufatwa.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n’imyitwarire ya Polisi y’u Rwanda. Yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi.”

Mwiriwe,

Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n'imyitwarire ya Polisi y'u Rwanda. Yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi. https://t.co/ns14mqZV87. Murakoze

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 29, 2021

Polisi y’u Rwanda ikunze gutangaza ko itazigera yihanganira imyitwarire ya bamwe mu Bapolisi bitwara nabi bagakoresha ingufu z’umurengera, ndetse ikanahana bamwe muri bo bagaragaweho ibikorwa nk’ibi.

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Abapolisi babiri na bo bagaragaye mu mashusho bambaye imyenda ya gisivile bakubita umuturage wari watorotse Kasho, ndetse ibakurikirana hakurikijwe amategeko.

Ubwo mu Rwanda hatangiraga amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, hagiye humvikana Abapolisi bakoreshaga ingufu z’umurengera mu gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza ndetse bamwe mu Banyarwanda bagera muri bane basize ubuzima muri ibi bikorwa.

Muri Nzeri 2020 ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’Abaturarwanda ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yagarutse kuri aba Bapolisi bagaragaweho no gukoresha ingufu z’umurengera, avuga ko bagomba kubiryozwa hakurikijwe amategeko kandi ko bidakwiye kwitirirwa urwego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Bigoranye APR yatsinze Espoir ibona amanota atatu

Next Post

Gasogi itorohewe itsinzwe na Police FC, Kiyovu itsikirira i Bugesera

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gasogi itorohewe itsinzwe na Police FC, Kiyovu itsikirira i Bugesera

Gasogi itorohewe itsinzwe na Police FC, Kiyovu itsikirira i Bugesera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.