Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Umupolisi wakubise ndembo umuturage yihanukiriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Umupolisi wagaragaye mu mashusho ari gukubitira umuturage mu nyubako y’ubucuruzi iri mu Mujyi rwagati iri ahazwi nka DownTown, binyuranyije n’imyitwarire y’uru rwego ndetse ko ubu yamaze gufatwa kugira ngo abiryozwe.

Amashusho yari yashyizwe kuri Twitter n’umwe mu bayikoresha, agaragaza Umupolisi ari gukubitisha ndembo umuturage mu buryo budasanzwe.

Izindi Nkuru

Uyu ukoresha Twitter, yari yashyizeho amashusho aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Abantu bari gushaka kwiyahura hanyuma bagakorerwa n’ibi? Abantu barembejwe n’agahinda gakabije.”

Nyuma y’amasaha macye, Polisi y’u Rwanda yasubije ubu butumwa ivuga ko umupolisi wakoze kiriya gikorwa yamaze gufatwa.

Polisi y’u Rwanda yagize iti “Uyu mupolisi wagaragaye akubita umuturage mu nyubako ya Downtown, binyuranyije n’imyitwarire ya Polisi y’u Rwanda. Yafashwe kugira ngo akurikiranweho iyi myitwarire mibi.”

Polisi y’u Rwanda ikunze gutangaza ko itazigera yihanganira imyitwarire ya bamwe mu Bapolisi bitwara nabi bagakoresha ingufu z’umurengera, ndetse ikanahana bamwe muri bo bagaragaweho ibikorwa nk’ibi.

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Abapolisi babiri na bo bagaragaye mu mashusho bambaye imyenda ya gisivile bakubita umuturage wari watorotse Kasho, ndetse ibakurikirana hakurikijwe amategeko.

Ubwo mu Rwanda hatangiraga amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, hagiye humvikana Abapolisi bakoreshaga ingufu z’umurengera mu gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza ndetse bamwe mu Banyarwanda bagera muri bane basize ubuzima muri ibi bikorwa.

Muri Nzeri 2020 ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro n’Abaturarwanda ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yagarutse kuri aba Bapolisi bagaragaweho no gukoresha ingufu z’umurengera, avuga ko bagomba kubiryozwa hakurikijwe amategeko kandi ko bidakwiye kwitirirwa urwego.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru