Abapolisi 10 barangije amahugurwa bakoreraga mu Kiyaga cya Kivu ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, baherewemo ubumenyi butandukanye burimo kurohora abarohamye, kwibira byimbitse mu ntera ndende.
Iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa, cyabate kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe, mu Karere ka Rubavu, aho aba bapolisi 10 bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), barangije aya mahugurwa.
Aba bapolisi bize amasomo atandukanye arimo; kwibira mu mazi nta bikoresho bifashishije (Free diving), ubuhanga bwihariye mu kwinjira mu mazi no koga, kwibira byimbitse ku ntera ndende (deep diving) ndetse no gushakisha, gutabara no kurokora abari mu kaga mu mazi.
Komiseri ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, ACP Barthelemy Rugwizangoga yavuze ko aya mahugurwa ashimangira icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda mu kongerera ubumenyi abapolisi bubafasha kuzuza neza inshingano.
Ati “kuko yongerera abapolisi ubumenyi n’ubuhanga bubafasha gukora akazi kabo neza, vuba bakabasha kuburizamo ibyaha bikorerwa mu mazi, kurokora ubuzima bw’abantu n’imitungo yari bwangirike bityo bigatuma Abanyarwanda bakomeza kuyigirira icyizere muri rusange.”
ACP Rugwizangoga yashishikarije abasoje amahugurwa kuzakomeza kwitoza ibyo bize kugira ngo barusheho kunoza imikorere no guhorana ubumenyi kuko iyo budakoreshejwe bwibagirana.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Charles Butera, yavuze ko abapolisi basoje amahugurwa batoranyijwe hashingiwe ku myitwarire n’ubushobozi, kandi bose bashoboye kuyarangiza neza, bakaba barigishijwe amasomo atandukanye mu bikorwa by’ubutabazi bwo mu mazi.
Yagize ati “Aya mahugurwa musoje, ntagushidikanya ko mwize kandi mwumvise neza amasomo y’ingenzi mwahawe bizatuma mukora kinyamwuga kandi mugakomeza kurangwa n’ikinyabupfura cyashingiweho mutoranywa kandi mwanagaragaje mu gihe cy’amezi atatu mumaze mwiga.”
ACP Charles Butera yibukije Aba Bapolisi ko umusaruro ufatika bazatanga uzava ku myitwarire izabaranga mu gihe bazaba bari mu kazi ko kurengera abantu n’ibyabo nk’uko biri mu nshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda.



RADIOTV10