Friday, October 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Porovizwari ita agaciro ite mu myaka 2 kandi umuntu agifite ubumenyi?-Bamwe baribaza

radiotv10by radiotv10
30/03/2022
in MU RWANDA
1
Porovizwari ita agaciro ite mu myaka 2 kandi umuntu agifite ubumenyi?-Bamwe baribaza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakorera impushya zo gutwara ibinyabigiza, ntibumva ukuntu uruhushya rw’agateganyo ruta agaciro mu myaka ibiri kandi uwarukoreye agifite ubumenyi, basagaba ko abazitsindiye bajya bishyuzwa amafaranga yo kuzongeresha igihe ariko badasubirishijwemo ibizamini.

Ubusanzwe uruhushya rw’agateganyo rumara imyaka ibiri rugahita ruta agaciro mu gihe uwarutsindiye atarabona urwa burundu, yaba yifuza kongera kurubona agakora ikizamini.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali batsindiye izi mpushya zikaza kurangira batarabona iza burundu, babwiye RADIOTV10 ko ishingiro ry’iri tegeko bataryumva.

Umwe yagize ati “Nk’ubu njye nafashe umwanzuro wo kuza mu muhanda nubwo iyo provisoire yanjye yarangiye, ubu ni ugusubira gushaka indi bundi bushya kandi umuhanda nywubamo n’iyo provisoire yarangiye ng’iyi ndayifite.”

Uyu muturage avuga ko yari yabonye uru ruhushya rw’agateganyo abanje gukora ibizamini inshuro eshatu ku buryo yumva ubumenyi akibufite, akavuga ko atumva ukuntu yasabwa kujya gukora ikindi kizamini.

Ati “Wenda bakaba bakongeraho ikindi gihe cyangwa bakaba baduca andi mafaranga nk’uko Permis itarangira, imyaka itanu yarangira ukagenda bakakongerera.”

Akomeza avuga ko no ku ruhushya rw’agateganyo abantu bajya basabwa kwishyura bakongererwa igihe, ati “Bakavuga bati nawe ni ibihumbi icumi baguciye genda bakongerere; ukaza ukongera ukagerageza kuko n’ubundi ni wowe uba warayikoreye. Gusubira gukorera Provisoire njye numva ari ukudutesha agaciro.”

Undi muturage avuga ko imyaka ibiri ari micye ihabwa uru ruhushya rw’agateganyo kuko umuntu ashobora kuyibona agahura n’ibibazo by’uburwayi cyangwa ntabone ubushobozi bwo guhita ajya kwiga gutwara ikinyabiziga.

Ati “Nawe wicaye ku ntebe y’ishuri urabizi, uwagusubiza mu kizamini wapfa kugikora? Uzi ukuntu Provisoire umuntu arara yicaye, usoma amategeko y’umuhanda.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye RADIOTV10 ko n’ubundi uruhushya rw’agateganyo rwongererwa igihe kuko rubanza guhabwa igihe cy’umwaka umwe ubundi warangira nyirarwo akajya kurwongeresha undi mwaka.

Ati “Kandi ibyo byose biteganywa n’itegeko.”

Avuga ko abifuza ko igihe cyongerwa, bigomba kunyura mu nzira z’amategeko, ati “Ubwo rero ntabwo ari Polisi yonyine yicara ngo ihindure itegeko ryagiyeho.”

CP John Bosco Kabera avuga ko aba baturage batanga ibyo bitekerezo byabo ubundi inzego zibishinzwe zikazabisuzuma zasanga ari ngombwa zigahindura itegeko.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Maestro says:
    4 years ago

    Murakoze k’umakuru muduhaye, ariko ndumva meatubwira izo nzego zibishinzwe akaba aribo tubigezaho

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 10 =

Previous Post

Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Next Post

M23 ntikanganye- Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame, Museveni na Tshisekedi barandura M23 byihuse

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 ntikanganye- Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame, Museveni na Tshisekedi barandura M23 byihuse

M23 ntikanganye- Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame, Museveni na Tshisekedi barandura M23 byihuse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.