Bamwe mu bakorera impushya zo gutwara ibinyabigiza, ntibumva ukuntu uruhushya rw’agateganyo ruta agaciro mu myaka ibiri kandi uwarukoreye agifite ubumenyi, basagaba ko abazitsindiye bajya bishyuzwa amafaranga yo kuzongeresha igihe ariko badasubirishijwemo ibizamini.
Ubusanzwe uruhushya rw’agateganyo rumara imyaka ibiri rugahita ruta agaciro mu gihe uwarutsindiye atarabona urwa burundu, yaba yifuza kongera kurubona agakora ikizamini.
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali batsindiye izi mpushya zikaza kurangira batarabona iza burundu, babwiye RADIOTV10 ko ishingiro ry’iri tegeko bataryumva.
Umwe yagize ati “Nk’ubu njye nafashe umwanzuro wo kuza mu muhanda nubwo iyo provisoire yanjye yarangiye, ubu ni ugusubira gushaka indi bundi bushya kandi umuhanda nywubamo n’iyo provisoire yarangiye ng’iyi ndayifite.”
Uyu muturage avuga ko yari yabonye uru ruhushya rw’agateganyo abanje gukora ibizamini inshuro eshatu ku buryo yumva ubumenyi akibufite, akavuga ko atumva ukuntu yasabwa kujya gukora ikindi kizamini.
Ati “Wenda bakaba bakongeraho ikindi gihe cyangwa bakaba baduca andi mafaranga nk’uko Permis itarangira, imyaka itanu yarangira ukagenda bakakongerera.”
Akomeza avuga ko no ku ruhushya rw’agateganyo abantu bajya basabwa kwishyura bakongererwa igihe, ati “Bakavuga bati nawe ni ibihumbi icumi baguciye genda bakongerere; ukaza ukongera ukagerageza kuko n’ubundi ni wowe uba warayikoreye. Gusubira gukorera Provisoire njye numva ari ukudutesha agaciro.”
Undi muturage avuga ko imyaka ibiri ari micye ihabwa uru ruhushya rw’agateganyo kuko umuntu ashobora kuyibona agahura n’ibibazo by’uburwayi cyangwa ntabone ubushobozi bwo guhita ajya kwiga gutwara ikinyabiziga.
Ati “Nawe wicaye ku ntebe y’ishuri urabizi, uwagusubiza mu kizamini wapfa kugikora? Uzi ukuntu Provisoire umuntu arara yicaye, usoma amategeko y’umuhanda.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye RADIOTV10 ko n’ubundi uruhushya rw’agateganyo rwongererwa igihe kuko rubanza guhabwa igihe cy’umwaka umwe ubundi warangira nyirarwo akajya kurwongeresha undi mwaka.
Ati “Kandi ibyo byose biteganywa n’itegeko.”
Avuga ko abifuza ko igihe cyongerwa, bigomba kunyura mu nzira z’amategeko, ati “Ubwo rero ntabwo ari Polisi yonyine yicara ngo ihindure itegeko ryagiyeho.”
CP John Bosco Kabera avuga ko aba baturage batanga ibyo bitekerezo byabo ubundi inzego zibishinzwe zikazabisuzuma zasanga ari ngombwa zigahindura itegeko.
RADIOTV10
Murakoze k’umakuru muduhaye, ariko ndumva meatubwira izo nzego zibishinzwe akaba aribo tubigezaho