Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, uregwa ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, yageze imbere y’Urukiko kugira ngo aburane mu mizi, arubwira ko atiteguye guhita aburana kuko umwe mu banyamategeko be ataraboneka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, Prince Kid yari ageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, yambaye impuzankano y’abagororwa n’inkweto z’umweru n’amasogizi yumweru, n’agapfukamunwa ahetse agakapu k’umukara mu mugongo

Izindi Nkuru

Ku isaaha ya saa mbiri zirengaho iminota micye, imodoka itwara imfungwa n’abagororwa, yari igeze kuri uru rukiko, Prince Kid ayururukamo ahita yinjira mu cyumba cy’urukiko anaramutsa abantu abapepera.

Umucamanza yageze mu cyumba cy’iburanisha kirimo n’abandi baregwa, avuga ko batangirira ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne [Prince] dore ko hari imanza zigera kuri 16.

Uruhande rw’Uregwa, rwabwiye Urukiko ko batiteguye kuburana kuko umwe mu banyamategeko bamwunganira ari we Me Kayijuka ataraboneka.

Ishimwe Dieudonne uwe yabwiye Urukiko ko yumva ataburana abanyametegeko be bose batari kumwe.

Umucamanza yahaye amahitamo uruhande rw’uregwa niba rwategereza uwo munyamategeko akaba yabonetse cyangwa urubanza rukaba rwasubikwa rukimurirwa ku yindi tariki.

Nyuma y’impaka kuri iyi nzitizi, Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimurirwa saa yine zuzuye (10:00’).

Prince Kid mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu imbere y’Urukiko

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru