Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye

radiotv10by radiotv10
05/10/2022
in MU RWANDA
0
Prince Kid yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, uregwa ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, yageze imbere y’Urukiko kugira ngo aburane mu mizi, arubwira ko atiteguye guhita aburana kuko umwe mu banyamategeko be ataraboneka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, Prince Kid yari ageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo, yambaye impuzankano y’abagororwa n’inkweto z’umweru n’amasogizi yumweru, n’agapfukamunwa ahetse agakapu k’umukara mu mugongo

Ku isaaha ya saa mbiri zirengaho iminota micye, imodoka itwara imfungwa n’abagororwa, yari igeze kuri uru rukiko, Prince Kid ayururukamo ahita yinjira mu cyumba cy’urukiko anaramutsa abantu abapepera.

Umucamanza yageze mu cyumba cy’iburanisha kirimo n’abandi baregwa, avuga ko batangirira ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne [Prince] dore ko hari imanza zigera kuri 16.

Uruhande rw’Uregwa, rwabwiye Urukiko ko batiteguye kuburana kuko umwe mu banyamategeko bamwunganira ari we Me Kayijuka ataraboneka.

Ishimwe Dieudonne uwe yabwiye Urukiko ko yumva ataburana abanyametegeko be bose batari kumwe.

Umucamanza yahaye amahitamo uruhande rw’uregwa niba rwategereza uwo munyamategeko akaba yabonetse cyangwa urubanza rukaba rwasubikwa rukimurirwa ku yindi tariki.

Nyuma y’impaka kuri iyi nzitizi, Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimurirwa saa yine zuzuye (10:00’).

Prince Kid mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu imbere y’Urukiko

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + eleven =

Previous Post

Umuganga wa kane yishwe na Ebola muri Uganda

Next Post

Inama ya Minisitiri itunguranye ntikwiye kukubuza gusezeranya abo wabyemereye- Min.Gatabazi

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inama ya Minisitiri itunguranye ntikwiye kukubuza gusezeranya abo wabyemereye- Min.Gatabazi

Inama ya Minisitiri itunguranye ntikwiye kukubuza gusezeranya abo wabyemereye- Min.Gatabazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.