Sergio Ramos, umwe mu bakinnyi bakomeye, yatangaje ko na we azava muri Paris Saint Germain (PSG) nyuma y’umukino wayo wa nyuma iri bwakiremo Clermont Foot kuri uyu wa Gatandatu, ari na wo wa nyuma wa kizigenza Lionel Messi muri iyi kipe.
Umunya Espagne, Myugariro Sergio Ramos yasinyiye iyi kipe ya PSG, yo mu Bufaransa, muri 2021, akaba yaratwaranye na yo ibikombe 2 bya Shampiyona Ligue 1, gusa akaba agomba gutandukana na yo ubwo amasezerano ye azaba ageze ku musozo mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ramos, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Umunsi w’ejo uzaba ari umunsi udasanzwe, ni wo munsi nzasezeraho ikindi gice cy’ubuzima bwanjye, nsezere umuryango mugari wa PSG. Sinamenya ngo ni ahantu hangana iki umuntu yajya akisanga, gusa ariko nta gushidikanya, muri PSG, mu bafana bayo no mu mujyi wa Paris ubwawo, ku bwanjye, ni hamwe mu ho wakisanga.”
Sergio Ramos w’imyaka 37, ni irindi zina rikomeye rigiye gusohoka muri iyi kipe, yamaze kwegukana Shampiyona y’u Bufaransa ya 2022-2023, nyuma yuko byemejwe ko na Lionel Messi azava muri iyi kipe ubwo amasezerano ye azaba arangiye.
Ikipe ya PSG, na yo ibinyujije kuri Twitter, yashimiye Sergio Ramos mu butumwa bugira buti “Nka Paris Saint-Germain twishimiye kuba twarabonye umukinnyi nka Sergio Ramos yambaye amabara yacu, akinana umurava kandi tumwifurije ishya n’ihirwe mu rundi rugendo rwe.”
Sergio Ramos yageze muri Paris Saint-Germain, avuye muri Real Madrid, mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2021-2022, gusa umwaka we wa mbere waranzwe ahanini n’imvune dore ko yagaragaye mu mikino 13 gusa kuva mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2021, ubwo yakinaga umukino we wa mbere muri PSG.
Naho muri uyu mwaka w’imikino, Myugariro Sergio Ramos bwo yagaragaye mu mikino 44, mu marushanwa yose, atsindamo ibitego 3, gusa mu myaka 2 ayimazemo, akaba atarabashije kuyifasha gutwara igikombe cya UEFA Champions League nk’imwe mu ntego z’iyi kipe ya PSG.
Amakuru dukesha umunyamakuru Fabrizio Romano, avuga ko hari amakipe yo muri Shampiyona ya Arabie Saudite yegereye Sergio Ramos mu byumweru bicye bishize, gusa uyu Ramos ngo akaba azatangaza iby’ahazaza he mu minsi mike iri imbere nyuma yo kuganira n’umuryango we.
Cedrick KEZA
RADIOTV10