Perezida wa Repubulika, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Valens Uwineza wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida, na Pudence Rubingisa wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ndetse na Cleophas Barore wari Umunyamakuru wa RBA, ubu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023.
Uretse Valens Uwineza wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, na Juliana Kangeli Muganza yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida.
Nanone kandi Col (Rtd) Donat Ndamage yagizwe Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Mozambique, Urujeni Bakuramutsa agirwa Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan, naho Lawrence Manzi agirwa ambasaderi uhagarariye u Rwandamuri Brazil.
Arthur Asiimwe wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yagizwe yahizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutumwa muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Pudence Rubingisa wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, asimbura CG (Rtd) Gasana Emmanuwel uherutse gukurwaho ubu akaba anakurikiranyweho ibyaha bitandukanye akekwaho gukora akiri Guverineri.
Samuel Nsengiyumva wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagizwe Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ayinjiranamo na Solande Ayanane uzwi mu itangazamakuru.
Cleophas Barore na we wari Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, asimbura Arthur Asiimwe wahawe inshingano nshya.
RADIOTV10