Abahanga mu mategeko mpuzamahanga bavuga ko ibiri gukorwa n’u Burusiya muri Ukraine, bigize ibyaha ku buryo bishobora kuzatuma Perezida Vladimir Vradimirovic Putin agezwa imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC.
Kuuri uyu wa Gatatu tariki 02 Weruwe 2022, ni umunsi wa karindwi w’Intambara y’u Burusiya bwashoje muri Ukraine nyuma y’uko bitegetswe na Perezida Vladimir Vradimirovic Putin w’u Burusiya.
Igihugu cya Ukraine kimaze iminsi micye gitanze ubusabe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha bwo kuryoza perezida Putin, ubuzima bw’inzirakarengane za Ukraine ingabo ze ziri guhitana. Ndetse umushinjacyaha muri urwo rukiko, yemeje ko bagiye gukora iperereza ku byaha by’ingabo z’u Burusiya ku butaka bwa Ukraine.
Abahanga mu mategeko mpuzamahanga, bavuga ko ubwo busabe budashingiye kuri politike, ahubwo ngo kugeza magingo aya, Perezida Putin yamaze gukorera ibyaha muri Ukraine ku buryo ashobora no kwisanga i La Haye muri ICC.
Dr. Evode Kayitana, yigisha amategeko mpuzamahanga muri kaminuza y’u Rwanda, yagarutse ku byaha bimaze gukorwa birimo icyo kuba Igihugu cyatera ikindi nta mpamvu [ibizwi nka Agression].
Ati “Icyo cyaha rero buriya Putin n’Abajenerali be bamaze kugikora.”
Uyu munyamategeko avuga kandi ko hamaze gukorwa icyaha cy’intambara [War crime] bigizwe n’ibikorwa byo kurasa inzu, kwica abaturage.
Avuga kandi ko biriya bikorwa bishobora kuzavamo n’ibyaha byibasira inyokomuntu “ariko kugeza ubu ibyaha by’intambara byo byarakozwe byararangiye.”
Dr. Evode Kayitana avuga ko nubwo bigoye ariko bishoboka ko Putin n’abo bafatanyije mu buyobozi bwe bashobora kuzisanga i La Haye muri ICC.
Ati “Gushoboka birashoboka ntakintu kidashoboka ku Isi, gusa bisaba ko Putin ava ku butegetsi, yamara kubuvaho akurikiranwe kandi abazamusimbura bashobora kumutanga cyangwa agashiduka yagiye gutembera.”
Uyu Munyamategeko avuga kandi ko n’intambara ishobora gukomeza, Putin akaba yatsindwa akaba yanafatwa bunyago, akajyanwa mu rukiko.
Usibye kuba yajyanwa muri ICC, uyu munyamategeko avuga ko Putin ashobora kuzasiga Igihugu cye mu kaga ko kwishyura ibyo bangije muri Ukraine.
Uyu munyamategeko avuga kandi ko Igihugu nka Ukraine gishobora kuzareba u Burusiya mu rukiko ruburanisha ibihugu ruzwi nka ICJ (International Court of Justice) ku byangijwe n’iki Gihugu na none kandi mu gihe Putin yaba agejejwe muri ICC, ababuriye ababo n’abafite ibyabo byangiritse bakaba bashobora kujyayo kuregera indishyi.
RADIOTV10