• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rashid yabwiye Urukiko ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe

radiotv10by radiotv10
17/11/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Rashid yabwiye Urukiko ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe
Share on FacebookShare on Twitter

Hakuzimana Abdul Rashid uregwa ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, uyu munsi yagejejwe imbere y’urukiko, ahakana ibyaha byose akekwaho ariko yanga kubitangaho ibisobanuro birambuye ahubwo avuga ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe ngo kubera amagambo akomeretsa yabwiwe.

Hakuzimana Abdul Rashid wakunze kuvuga ko ari Umunyapolitiki uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, yagejewe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uyu mugabo uregwa ibyaha bishingiye ku magambo aremeyere yagiye avugira kuri YouTube mu bihe bitandukanye, yavuze ko ibyaha byose ashinjwa bitabayeho gusa yirinda kugira ibisobanuro birambuye atangaho.

Yahise abwira Urukiko ko ubwo yariho abazwa mbere y’uko agezwa mu rukiko, yabwiye amagambo akomeretsa we akaba abyita gukorerwa iyicarubozo ryo mu mutwe.

We n’umunyamategeko Me Felix Rudakemwa, basabye Urukiko kubanza agahabwa uburenganzira yimwe ndetse akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Ubwo ubushinjacyaha bwasobanuraga ishingiro ryo gusabira Hakuzimana Abudul Rashid gukurikiranwa afunze, bwavuze ko uyu mugabo yakoze ibyaha mu magambo yatangaje kuri YouTube Channel yitwa Umubavu y’umwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga ubu na we ufunze.

Ubushinjacyaha kandi bwabwiye Urukiko k uregwa yabajijwe akanga kuvuga kandi ko yari yunganiwe n’umunyamategeko we.

Hakuzimana Abdul Rashid yumvikanye kuri YouTube avuga ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside gikwiye guhagaragara cyangwa ngo hakibukwa abapfuye bose.

Umucamanza yumvise ibyatangajwe n’impande zombi, yanzura ko azasoma umwanzuro w’urukiko tariki 22 Ugushyingo 2021.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − ten =

Previous Post

Amakipe atatu yishyize hamwe asaba ko FERWAFA yisubiraho ku cyemezo yayifatiye

Next Post

Kigali: Abagore basetse abanyamamahanga basuye u Rwanda bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Kigali: Abagore basetse abanyamamahanga basuye u Rwanda bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni

Kigali: Abagore basetse abanyamamahanga basuye u Rwanda bakurikiranyweho icyaha cyo gukoza isoni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.