Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w’imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune, na Ndikumana Asman wari umaze ibyumweru bitatu, basubukuye imyitozo, ndetse barizeza abakunzi b’iyi kipe ko bazabaha ibyishimo.

Tariki 11 Mutarama 2025 ni bwo Rutahizamu Fall Ngagne yagize ikibazo cy’umutsi ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Mukura ibitego 2-1, mu gihe Ndikumana Asman we yavunitse tariki 29 Nzeri 2025 ubwo Rayon yatsindwaga na Singida yo muri Tanzania mu marushanwa Nyafurika.

Mu kanyamuneza, Ndikumana Asman na Fall Ngagne basubukuye imyitozo bakoranye na bagenzi babo mu Nzove. Bakoze imyitozo yoroheje yo gukora ku mipira ndetse bahabwa iminota mike mu myitozo rusange.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Ndikumana Asman yavuze ko yagarutse mu myitozo kuko iminsi yari yahawe n’abaganga yarangiye.

Ati “Natangiye imyitozo kuko ibyumweru bitatu nari nahawe na muganga kuko ikibazo nagize mu kuboko kw’ibumoso byarangiye. Ndumva niteguye umutoza aramutse angiriye icyizere nakina.”

Rutahizamu Fall Ngagne umaze igihe kirekire adakina we yagize ati “Ntibaba byoroshye kumara amezi menshi udakina, uhora wifuza kuba mu kibuga gufasha ikipe yawe, ariko nanone ugomba kumvira abaganga. Ndumva narakize neza, meze neza mu myitozo, gusa ntegereje uruhushya rwa nyuma rwa muhanga kugira ngo nongere kugaruka mu kibuga.”

Yakomeje avuga ko intego ye ari ukugaruka mu bihe bya vuba no gufasha Rayon Sports gukomeza kwitwara neza mu mikino iri imbere.

Ati “Nifuza kugaruka nshyize imbaraga nyinshi mu ikipe. Niteguye gutanga ibyo nshoboye byose kugira ngo dutsinde kandi dushimishe n’abafana bacu.”

Rayon Sports idafite umutoza mukuru wayo wahagaritswe mu gihe cy’ukwezi, irakira Rutsiro FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium.

Fall Ngagne yari akumbuwe n’abafana
Ndikumana yasubukuye imyitozo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seven =

Previous Post

Ikibazo cyavuzwe hagati y’abashumba n’abahinzi muri Rubavu gikomeje kuba agatereranzamba

Next Post

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.